00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umwana yiyahuje umuti nyuma yo gutonganywa n’umubyeyi we

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 9 December 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, yapfyuye yiyahuje umuti w’inka, nyuma y’aho Se amutonganyije kuko yari yataye telefoni ye mu mazi igapfa.

Niragire Liberatha, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, mu cyumweru gishize yataye telefoni ya Se mu mazi irapfa. Se ngo yaramutonganyije ariko bitari cyane, nk’uko umuyobozi w’umudugudu wa Gahonogo, Ngabonziza Appolinaire, yabitangarije IGIHE.

Muhire Appolinaire, Se wa Niragire, akimenya ko umwana we yataye telefoni ye mu mazi, yamusabye ko yayimuha akajya kuyikoresha, ariko undi amusubiza ibitajyanye n’ibyo amubajije.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahonogo, Ngabonziza yagize ati “Se yambwiye ko yatonganyije umukobwa we ariko bitari cyane, arangije aramubwira ngo namuhe icyo gipfu cya telefoni ajye kugikoresha, umwana aho kumusubiza ibyo amubajije, yaramubwiye ngo usibye n’igipfu cya telefoni azabona n’umupfu w’umuntu.”

Se ngo ntiyamenye icyo amagambo umukobwa we amubwiye asobanuye, kugeza ubwo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Niragire yatatse umutwe ndetse ngo atangira no kuvuga amagambo aterekeranye.

Ati “Basanze aho yari aryamye ataka hari umuti w’inka, bigaragara ko yari amaze kuwunywa. Ababyeyi be bakoze ubutabazi bw’ibanze, bamuha amata birananirana, njye bampamagaye mu ma saa sita ya nijoro, tumujyana kwa muganga i Rwamagana. Yapfuye tugeze aho bakirira indembe.”

Akomeza avuga ko umuyobozi w’Umurenge wa Kigabiro yaje muri uru rugo guhumuriza abasigaye, ndetse ngo n’abaturanyi babatabaye, bategereje gushyingura nyakwigendera.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages