Itsinda rigizwe n’abarimu n’abandi bari bashinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizami byanditse (Théorie) ku kigo cy’amashuri cya Lycée du lac Muhazi bakunda kwita ASPEJ, bifuje ko amazina yabo agirwa ibanga babwiye IGIHE ko hashize amezi asaga abiri, batarahabwa agahimbazamusyi kabo, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko nimero za konti zanditswe nabi.
Ni agahimbazamusyi bari bemerewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’amasomo y’imyuga WDA (workforce development Autority).
Bamwe muri aba barimu batunze agatoki Umuyobozi w’Ishuri rya ASPEJ, Alphonsine Murekatete, watanze nimero za konti (compte) zitari zo kuko ngo atakoreye kuri iki kigo.
Umwe yagize ati “Directrice wa ASPEJ niwe watumye tutabona amafaranga yacu, atanga nimero za konti zitari zo. Iyo aza kuba yarakoreye kuri iki kigo yari gutanga nimero za nyazo. Abarimu bakoreye ku bindi bigo babonye agahimbazamusyi kabo nitwe twasigaye.”
Undi ati “Iyo tubajije umuyobozi wa ASPEJ, atubwira ko twabaza WDA, nayo ikavuga ko ngo byatewe na nimero za konti zari zanditse nabi, bituma BNR yimana amafaranga. Ikibazo cyacu twumva ko kigeze muri Minecofin, ariko ntituzi amaherezo.”
Umuyobozi w’ishuri rya ASPEJ, Murekatete Alphonsine, yatangarije IGIHE ko nta ruhare yagize mu gutuma aba barimu batabona agahimbazamusyi kabo.
Yagize ati “Habayeho kwibeshya ku izina rya konti yagombaga gushyirwaho ayo mafaranga, BNR yanga gusohora amafaranga. Ikibazo tukimara kukimemenya twabimenyesheje WDA, ubu biri muri Minecofin. Kuba ntarakoreye kuri kiriya kigo, ntaho bihuriye no kuba harabayeho kwibeshya kuri konti.”
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri WDA, nawe yavuze ko abarimu batambuwe, ahubwo Hahayeho kwibeshya ku izina rya nyiri konti.
Yagize ati “Habayeho kwibeshya kuri nimero ya konti, batanga iriho izina rya association y’ikigo aho gutanga iy’ikigo. Ariko ubu tuvugana ikibazo cyakemutse, amafaranga yashyizwe kuri konti y’ikigo.”
Abarimu bavuze ko batabonye agahimbazamusyi ni abaturutse ku kigo cya Appega Gahengeri na ETSK Musha n’abandi bakozi. Bakaba bishyuzaga bose hamwe amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri 1.300.000.



















TANGA IGITEKEREZO