Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba CIP Kanamugire Theobald yemereye IGIHE ko uyu musore yafashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.
Ati "Ku bufatanye n’abaturage twafashe uyu mugabo wakaga ruswa Nkundabarama Jean de Dieu kugira ngo afungure murumuna we wafatanwe uruhushya ruhimbano rwo gutwara imodoka, akaba yamubeshyaga ko ari Komanda wa Polisi mu Karere ka Rwamagana."
Yakomeje avuga ko kugira ngo bamufate byagizwemo uruhare na nyir’akabari yari agiye kwakiriramo iyo ruswa ashinjwa.
Ati "Uwo mugabo watangaga ruswa yagize amakenga kuri uwo wiyitaga Komanda niko kwegera nyir’akabari amubaza niba uwo barikumwe ari we Komanda wa Polisi muri Rwamagana undi aramuhakanira amubwira ko Komanda wa Polisi amuzi neza ko uwo bari kumwe atari we niko guhita bahamagara Polisi ihita iza imuta muri yombi."
CIP Kanamugire yasabye abanyarwanda kutarebera abahungabanya umutekano bakora ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo itari iyabo.
Uyu mugabo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.



















TANGA IGITEKEREZO