Samvura Jean Bosco yiyemerera ko yatemye ibitoki bibiri mu mirima y’abaturanyi ariko akabisabira imbabazi avuga ko yabitewe n’inzara.
Umugore wa Samvura witwa Muhigira Alphonsine avuga ko umuyobozi w’umudugudu ndetse n’ushinzwe umutekano bamusinyishije ku ngufu ku cyemezo kigaraza ko imitungo afatanyije n’umugabo ukekwaho ubujura itezwa cyamunara ndetse akanakubitwa.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu buhagarariwe na Nikuze Chantal buvuga ko guteza cyamunara imitungo ya Samvura ari umwanzuro wafashwe n’abagize komite nyobozi y’urwego rw’umudugudu hagamijwe guca ubujura bukabije bugaragara muri uwo mudugudu.
Abaturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko ubuyobozi bw’umudugudu bwafashe umwanzuro ko mu gihe umuntu afatanywe ikigori akibye agomba kwishyura umufuka w’ibigori bihunguye upima ibilo ijana, ndetse ufatanywe igitoki kimwe akishyuzwa ibihumbi mirongo itanu.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko babangamiwe n’imyanzuro ifatwa n’ubuyobozi bw’umudugudu kandi batagishijwe inama.
Nibagwire Hycenta umuyobozi w’Akagari ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, ubu akaba ari we uhagarariye umuyobozi w’akagari uri mu kiruhuko cy’akazi, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko aya mategeko ubuyobozi bw’umudugudu bwayafashe atigize amenyesheshwa ubuyobozi bubakuriye.
Yagize ati ”Nanjye narabyumvise ngira impungenge ndibaza nti ‘ni gute ibitoki bibiri byahabwa agaciro k’ibihumbi ijana?’ Ayo mategeko bavuga ko bafashe ntayo twamenyeshejwe ngo tuyemeze nk’ubuyobozi bubahagarariye.”
Uwo muyobozi akomeza avuga ko bakimenya ayo makuru bahise bujyayo batesha agaciro iyo cyamunara, akaba asaba abayobozi b’imidugudu kwirinda kwishora mu bikorwa badafitiye ububasha nko guteza icyamunara imitungo y’abaturage, ahubwo abasaba ko mu gihe bafashe abanyabyaha bajya babashyikiriza inzego zishinzwe umutekano bagakurikiranywa aho kugira ngo bihanire.
Abaturage na bo barasabwa gukura amaboko mu mifuka bakitabira umurimo birinda guhora bategereje kwiba imitungo y’abandi kandi bafite imbaraga zo gukora.



















TANGA IGITEKEREZO