Abakoranaga na Rwamukwaya, bamusezeyeho mu muhango ukomeye ndetse bamugenera n’impano ari nako bamuvugwa ibigwi n’ubunyamwuga bwamuranze.
Uretse abo bakoranaga, abantu batandukanye hirya no hino bashimiye Rwamukwaya uko yitwaye muri iyi myaka yose, umusanzu yatanze mu kubaka igihugu, banamwifuriza ikiruhuko cyiza.
Umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe, yagize ati “Turashimira Valens tubikuye ku mutima, akazi keza wakoreye iki kigo, itafari washyize kuri uyu mwuga mu Rwanda, uyu ni umunsi ukomeye, akwiye kuduha isomo tukamenya ngo bisaba iki kugira ngo nawe uzahagarare imbere ya bagenzi bawe bagusezeraho gutya, bisaba gukora akazi kawe neza kandi ukakitaho, ukitanga kandi ugakora neza, buri munsi ukiga. Rwamukwaya yakoze akazi ke neza no mu bihe bikomeye.”
Uwahoze ari Perezida wa Sena Bernard Makuza, avuga ko “Valens akwiye gushimwa koko, yaritanze kandi arangwa n’ubunyamwuga ntangarugero.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yagize ati “Ishimwe kuri Rwamukwaya, akazi kawe ugasoje neza, wabaye intangarugero kuri benshi nk’uko benshi babyivugira! nange twakoranye ku buryo buziguye, ndagushimira byimazeyo.”
Uwigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, we yagize ati “Ikiruhuko cyiza Valens Rwamukwaya, uragikwiye, wakoze akazi kawe kinyamwuga, caméra yawe abatarahuye nayo muri iyo myaka ni bake, Imana iguhe umugisha.”
Rwamukwaya nawe avuga ko nubwo gukora aka kazi mbere byari bigoye, ariko yishimira ko agasoje neza, ndetse akaba yarakuyemo umuryango.
Ati “Mbere dutangira twari dufite camera ebyiri gusa, ibaze gutangira televiziyo mufite camera ebyiri, byari ikibazo ariko nishimira ko nshaje neza, ntabwo nagize ibibazo bikabije, kugeza ubu mfite abana barize kandi bararangije.”
Ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bakomeje gushimira uyu mugabo w’imyaka 64, uburyo yatumye bakunda akazi yakoraga ndetse bakaba bazamufatiraho urugero rwiza.
Rwamukwaya yavukiye mu karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956, ubu afite umugore n’abana batandatu.
Akazi k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yagiye ahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa.
Mu 1984, Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu, naho mu 1994 yagarutse mu Rwanda ajya mu cyahoze cyitwa ORINFOR, ariyo yaje guhindukamo RBA.
Amafoto: Fils Images



















TANGA IGITEKEREZO