00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 125 berekeje muri Kenya mu masomo yo kubungabunga amahoro ku Isi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 September 2013 saa 12:44
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP) Dan Munyuza, yahaye ubutumwa itsinda ry’abapolisi 125 biteguraga kujya mu gihugu cya Kenya, gukurikirana amasomo azabafasha kubungabunga amahoro ku Isi, cyane cyane mu bihugu birangwamo amakimbirane. Yabasabye kwitwara neza kuko abapolisi b’u Rwanda aho bagiye mu butumwa baba intangarugero.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda (…)

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi (DIGP) Dan Munyuza, yahaye ubutumwa itsinda ry’abapolisi 125 biteguraga kujya mu gihugu cya Kenya, gukurikirana amasomo azabafasha kubungabunga amahoro ku Isi, cyane cyane mu bihugu birangwamo amakimbirane. Yabasabye kwitwara neza kuko abapolisi b’u Rwanda aho bagiye mu butumwa baba intangarugero.

Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, DIGP Dan Munyuza, yababwiye abapolisi bagiye gukurikirana amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku Isi, muri Kenya ko yashimishijwe n’uko biteguye neza kuzahabwa amasomo, akomeza abasaba kuzitwara neza aho bazaba bari, kuko bagiye gukurikiranira aya masomo mu mahanga. Aba bapolisi bari basanzwe bayakurikiranira ku ishuri rya Polisi riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana.

Yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza muri Kenya, bakazagaragaza isura nziza y’u Rwanda muri rusange, ndetse n’iya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko. Yaboneyeho kubasaba kuzereka abarimu bazabigisha ubutwari bw’Abanyarwanda, bafata ibyo babigisha vuba, kuko aho abapolisi b’u Rwanda bagiye hose bagaragara nk’intangarugero.

Senior Superitendent of Police (SSP) Jackline Urujeni uyoboye iri tsinda, yatangaje ko biteguye kuzagaragaza ubutwari, bagakurikirana amasomo yabo neza, akizera ko bazagaruka mu Rwanda bashimwa n’igihugu cyabakiriye ari cyo cya kenya.

Iri tsinda ry’abapolisi 125 rigizwe n’ab’igitsina gore 73, n’abigitsina gabo 52, aya mahugurwa akaba azamara ibyumweru bibiri (2).

Kugeza ubu, abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 600 ni bo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo, Liberiya n’ahandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages