Umunyamerika Howard Buffet yatanze inkunga ya miliyoni 18 z’amadolari zo kubaka Ibiro by’umupaka w’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu (One Stop Border Post), akaba yanashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako.
Iyi nyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo kuri uyu wa Mbere, iherereye ahasanzwe umupaka munini (grande barrière) utandukanya, u Rwanda na (RDC).
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yishimiye iki gikorwa kuko kizayifasha mu bucuruzi, no gukemura izindi ngorane zirimo urugomo rwajyaga rugaragara ku mipaka.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, yagize ati “ Iyi nkunga izafasha ubucuruzi n’urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.”
Umushoferi wa Taxi ku mupaka, Nkurunziza Bosco, yabwiye itangazamakru ko bishimiye kuba uyu mupaka ugiye kubakwa, kuko niwuzura bizaca umuvundo w’abakeneraga serivise ari benshi kandi mu biro bito.
Nkurunziza yifuza ko uyu mupaka niwuzura wazajya ukora amasaha 24/24, ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Rwakunda Christian, yagaragaje ko bizaterwa n’uko ubuhahirane buzagenda butera imbere ku mpande z’ibihugu byombi.
Imikorere ya One Stop Border Post yihutisha serivise, kuko abagenzura ibyagombwa by’abinjira n’abasohoka b’ibihugu byombi baba bakorera hamwe.
Biteganyijwe ko kubaka ibi biro by’umupaka bizarangira mu mezi 18.
Howard Buffet uri mu ruzinduko mu Rwanda, yanasuye inkambi ziri hirya no hino mu Rwanda, yagiye atangamo ubufasha binyuze mu muryango yashinze, Howard Buffet Foundation.
Ibi biro bigezweho bihuza u Rwanda n’ibihugu bituranye (One Stop Border Post) bigiye kubakwa, bikaba bizaba bimeze neza neza nk’ibya Nemba (Rwanda- Burundi), Gatuna (Rwanda -Uganda), Rusumo (Rwanda - Tanzania)
























TANGA IGITEKEREZO