00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day yerekeje i Bruxelles, aho Abanyarwanda baherukaga guhurira na Perezida Kagame mu 2010

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe, Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 June 2017 saa 03:17
Yasuwe :

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga kimwe n’inshuti z’u Rwanda bagira igihe bagahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere u Rwanda, bakizihirwa no guhura n’Umukuru w’Igihugu intego ari ukuganisha u Rwanda aheza no gushimangira izina ryarwo mu mahanga.

Uyu munsi utagira uko usa wagarutse, byemejwe ko uzaba ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017, i Bruxelles mu Bubiligi.

Kugeza ubu umubare w’abazitabira Rwanda Day mu Bubiligi n’aho izabera ntibiratangazwa, gusa byitezwe ko bizaba ari umunsi udasanzwe kuko ari igihugu gicumbikiye Abanyarwanda bagera ku 35 000, ndetse n’abo mu bihugu bihana imbibi bahize kutazatangwa.

Bwa mbere uyu munsi mu nyito ya Rwanda Day wabereye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 10 na 11 Kanama 2011, aho Perezida Kagame yahuriye n’Abanyarwanda n’abanyamahanga basaga 5000, akahatangira ubutumwa bushimangira ko imibereho yabo ihora ibigisha agaciro k’Amajyambere.

Yakomeje agira ati “Uwaburaye ntabwo umwigisha akababaro k’inzara, arabizi kukurusha, azi uko ibabaza. Twaraburaye, twarabwiriwe, twarapfushije, twarapfuye, umutima wacu niwo wanze gupfa.”

Nyamara nubwo icyo gihe bititwaga Rwanda Day, Perezida Kagame yari yahereye i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa 4 Ukuboza 2010.

Uwo niwo mujyi Perezida Kagame asubiyemo, aho azabanza kwitabira inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere, ‘Journée Européenne du développement’ izabera i Bruxelles kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 8 Kamena, akazafata ijambo mu ifungurwa ryayo.

Abanyarwanda bagita mu gutwi ko Umukuru w’Igihugu azagera mu Bubiligi bahise batangira kwitegura kumugaragariza ko batazigera bamutetereza, ndetse Ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda buhamagarira abakomoka mu rwa Gasabo kumwakirira hafi y’aho inama izabera, kuri Tour et Taxis, banategura n’ubusabane hagati yabo buzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena.

Uguhura kw’Abanyarwanda mu 2010 i Bruxelles kwitabiriwe n’abasaga 2700, maze Perezida Kagame abasigira impamba y’ibitekerezo agira ati “Nk’Abanyarwanda dukwiye kwiyizera, ntidukwiye gutegereza ak’i Muhana. Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere.”

Iminsi nk’iyo idasanzwe ku banyarwanda yanakomereje no mu yindi mijyi itandukanye irimo Chicago, Boston, Atlanta na Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utibagiwe Paris mu Bufaransa, Toronto muri Canada, Londres mu Bwongereza na Amsterdam mu Buholandi na San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwanda Day igiye kuba ku nshuro ya munani kuva yahabwa iyo nyito, kuko iya karindwi yabereye mu Buholandi ku wa 3 Ukwakira 2015 mu nyubako ya RAI Convention Centre i Amsterdam, ihuza Abanyarwanda basaga ibihumbi bine baturutse mu Bubiligi, Norvège, u Busuwisi, u Bufaransa, Denmark, u Bwongereza no muri Portugal.

Naho igikorwa cyabaye umwaka ushize cyo cyahawe insanganyamatsiko yihariye yo kuganira ku muco, Rwanda Cultural Day, yari ibaye ku nshuro ya mbere, ibera mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ku wa 24 Nzeri 2016 abasaga ibihumbi bibiri bateraniye muri Hotel ya Marriott Marquis bagahura na Perezida Kagame.

Mu 2010 ubwo Perezida Kagame yari i Bruxelles, yabwiye abanyarwanda ati "Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere”

Rwanda Day umunsi ukoranya imbaga

Kugeza ubu abantu basaga ibihumbi 30 bamaze kwitabira Rwanda Day, umwanya mwiza wo kwagura ishoramari ryaba iry’abanyamahanga baza mu gihugu cyangwa Abanyarwanda bajya kuyishora hanze, kuko kuri gahunda igenga uyu munsi abacuruzi baturutse mu Rwanda bagenerwa umwanya bakaganira na bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

Abitabiriye uwo munsi bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo. Bituma benshi batarya indimi bakavuga uko babona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’ibyakomeza gukorwa ngo risugire.

Bruxelles niwo Murwa Mukuru w’u Bubiligi, ukaba icyicaro cy’imiryango ikomeye y’i Burayi nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; OTAN; n’indi ku buryo hari n’abadatinya kuwita Umurwa Mukuru w’u Burayi.

Bruxelles yubatse kuri kilometero kare 161.4, ikaba ituwe n’abagera kuri miliyoni imwe n’igice bavuga indimi z’igifaransa n’Igifulama. Uyu mujyi kandi ufite 27 ku ijana by’abaturage bose batari Ababiligi.

Abanyarwanda bitabira Rwanda Day basigarana urwibutso rwo guhura na Perezida Kagame
Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Marriot Marquis i San Francisco umwaka ushize ahabereye Rwanda Day

Indi nkuru wasoma: Ubutumwa bwihariye Perezida Kagame yagiye atanga ku bitabiriye Rwanda Day guhera mu 2010

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages