Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa 14 Kamena, cyavuze ko cyafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo ‘Hureeka Disinfectant’ nyuma yo kumenya ko hari uducupa twawo ibihumbi 10 twinjiye mu Rwanda kitabimenyeshejwe ngo kibanze gisuzume ubuziranenge n’ikoreshwa ryawo.
Ibi akaba aribyo byatumye iki kigo gifata umwanzuro wo guhagarika uyu muti ukorwa na sosiyete yo muri Koreya y’Epfo yitwa Kews corporation.
Hureeka Disinfectant isanzwe yifashishwa mu gusukura amazu n’ibikoresho cyane cyane ibyo kwa muganga aho ukoreshwa mu gusukura imyenda yakoreshejwe ku barwayi.
Iki kigo cyaboneyeho gusaba abaranguza n’abacuruzi baba bafite uyu muti kwirinda gukomeza kuwukwirakwiza mu gihe hakiri kugenzurwa ubuziranenge bwawo.
Iri tangazo rihagarika ‘Huureka Disinfectant’ rije nyuma y’igihe kitageze ku masaha 24 iki kigo gisohoye irindi ryavugaga ko cyahagaritse ikoreshwa ry’undi muti witwa ‘Benzylpenicillin procaine+Dihydrostreptomycin’ wari usanzwe ukoreshwa mu buvuzi bw’amatungo nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge.





Ibitekerezo 0