Uyu muti wahagaritswe hagendewe ku mabwiriza y’uko imiti isukura intoki igomba kuba irimo alcool yo mu bwoko bwa ethanol iri ku kigero kiri hagati ya 70% na 80% cyangwa alcool ya isopropyl iri kuri 75%.
Rwanda FDA yatangaje ko yanashingiye ku bipimo bya laboratwari byagaragaje ko umuti wa Pure Skin Stay Safe utujuje ibisabwa.
Umuti wujuje ubuziranenge uba ufite ingano ya ethanol iri ku kigero kiri hagati 70% na 80% cyangwa isopropyl iri kuri 75%, ukaba urimo kandi n’ibindi by’ingenzi nka Glycérine na peroxyde d’hydrogène.
Ugomba kuba ugaragaza nimero iwuranga, itariki wakozweho n’igihe uzarangirira, hari kandi izina ry’uruganda rwawukoze n’aho ruherereye.
Guhagarika icuruzwa n’ikoreshwa ry’umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) witwa “Pure Skin Stay Safe Hand Sanitizer (Ethanol based)" pic.twitter.com/wgT1g7pmq6
— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) October 26, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!