00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda FDA yakebuye abakoresha imiti ya magendu mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 October 2023 saa 04:32
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyagaragaje ko hari abantu bakoresha imiti itemewe ku isoko ry’u Rwanda mu bikorwa byo kuboneza urubyaro, basabwa kubihagarika n’abayicuruza barihanangirizwa.

Itangazo ryatanzwe n’iki kigo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zacyo zitandukanye, Rwanda FDA yagaragaje ko yakoze ubugenzuzi igasanga hari ubucuruzi butemewe bw’imiti y’ibinini nayo itemerewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda.

Ni imiti bivugwa ko ikoreshwa mu kuringaniza urubyaro ariko iyo urebye usanga ibyo ipfunyitsemo byanditsweho mu rurimi rutari mu zikoreshwa mu Rwanda ikaba itagira n’urupapuro rw’amakuru agenewe abayikoresha.

Rwanda FDA yahise imenyesha abaturarwanda ko iyo miti itanditswe na Rwanda FDA,ikaba itari no ku rutonde rw’imiti yemewe gukoreshwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Rwanda FDA bwanshimangiye ko iyo miti itemerewe kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, bwihanangiriza abantu bose bishora mu kuyikwirakwiza ndetse basabwa guhita bahagarika ikwirakwizwa n’icuruzwa ryayo.

Yasabye abaturarwanda bose guhagarika gukoresha iyo miti ahubwo ibibutsa ko ibikorwa byo kuringaniza urubyaro ndetse n’izindi serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro yemewe na Minisiteri y’Ubuzima.

Ihagarikwa ry’iyo miti rije nyuma y’uko ku wa 18 Nzeri 2023 nabwo Rwanda FDA yasohoye urutonde rw’amavuta, amasabune na poudre birenga 150, bitemewe gucururizwa ku isoko ry’u Rwanda.

Ibyo bikoresho by’ubwiza byari byiganjemo ibisanzwe ku masoko abaturarwanda bahora bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi gusa ngo byakuwe ku isoko ry’u Rwanda kubera ko byangiza ubuzima bw’abantu nko kubahindura uruhu biganisha ku kurwara kanseri n’izindi ndwara z’uruhu.

Rwanda FDA yaburiye abakoresha imiti itemewe mu kuboneza urubyaro
Amafoto y'imwe mu miti Rwanda FDA yagaragaje nk'itemewe ku isoko ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages