Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga 2022, ubwo abakozi ba Rwanda Foam, AMEGERWA na Makuza Peace Plazza bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka abakozi 28 bakoraga muri Rwanda Foam na AMEGERWA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyaranzwe no gusura no kunamira abasaga ibihumbi 250 bashinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Umuyobozi Mukuru w’ibi bigo, Makuza Robert, yavuze ko ari igikorwa bakora buri mwaka ndetse kigomba kuba umuco n’ahandi hose kugira ngo bakomeze guha agaciro abari abakozi babo n’Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Twaje kwibuka abari abakozi bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, dufata mu mugongo abayirokotse kugira ngo dukomeze no gushimangira ko itazaba ukundi.”
Yakomeje agaragaza ko muri iyi myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye Rwanda Foam na AMEGERWA bagerageje gukora ibikorwa bitandukanye byo gufatanya na Leta mu nzira y’iterambere.
Ati “Umusanzu wa mbere ni kwigisha urubyiruko rufite ubwiganze mu bakozi bacu amateka yaranze Jenoside, ikindi cy’ingenzi ni uko amasosiyete yacu ashyigikira ibikorwa byiza by’iterambere ubuyobozi bwacu bukorera igihugu. Ni inshingano zacu rero kujya mu murongo w’ubuyobozi wo guteza imbere igihugu duharanira ko kitazasubira aho cyavuye.”
Umuyobozi ushinzwe Ubutabera mu Muryango Ibuka Rwanda, Kalinda Jean Damascène, yatangaje ko yashimiye abacitse ku icumu babasha kwirekura bakagaragaza amarangamutima yabo, bagasangiza abandi ubuzima butoroshye banyuzemo.
Ati “Hari abasigiwe ibikomere n’aya mateka, tugomba gukomeza gushaka uburyo bwo kubafasha no kubasindagiza kugira ngo badaheranwa n’ubwigunge.”
Umwe mu bakozi ba Rwanda Foam wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mariraho Ernest, yashimiye RPF Inkotanyi yabashije guhagarika Jenoside, anemeza ko abakiri bato bagomba gukomeza kwigishwa amateka mabi yaranze u Rwanda.
Ati “Kuzana n’urubyiruko rwabayeho nyuma ya Jenoside bidufasha kurusobanurira ibyatubayeho twe nk’abayirokotse kugira ngo rusobanukirwe n’amateka bityo ruzaharanire ko bitazongera kuba ukundi.”
Ushinzwe Abakozi muri Rwanda Foam, Martha Kagaju, yatangaje ko gusura inzibutso ari ngombwa cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Ati “Hari abana bavutse nyuma ya Jenoside tuba twazanye aha kugira ngo bamenye inkomoko y’ayo, uko yateguwe n’amasomo twkuyemo kugira ngo dufate ingamba zo kubungabuga ejo hazaza.”
Hamaze kumenyekana abantu basaga 28 bahoze bakorera Rwanda Foam na AMEGERWA bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi bigo mu gukomeza gufasha igihugu kwiyubaka, bishyira imbaraga mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside binyuze mu kubaba hafi no kubafasha mu bikorwa by’iterambere bituma batigunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!