00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Mountain Tea yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itanga umukoro ku rubyiruko (Video)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 11 April 2019 saa 11:48
Yasuwe :

Abakozi ba Rwanda Mountain Tea Ltd, imenyerewe mu bikorwa byo guhinga no gutunganya umusaruro w’icyayi Petrocom ndetse na SP (Société Pétrolière), bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabereye aho ibi bigo bikorera ku wa 9 Mata 2019.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bireba buri munyarwanda.

Ati “Mu kwibuka tuba tugamije kugendera kuri gahunda ya Leta ariko na gahunda nk’umunyarwanda wakozwe kuri ayo mateka mabi, ari njye n’abakozi dukorana ni nayo mpamvu twibuka.”

Yavuze ko urubyiruko rugize umubare munini bityo rukwiye guhabwa umwihariko mu gusobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo, rugatozwa gukunda igihugu.

Ati “Niyo mpamvu rero tugomba kubamenyesha, kubigisha, kubasobanurira amateka yabaye…Baretse gukora bakajya mu mwiryane, niba njye na mugenzi wanjye twiriwe turwana ntidukore, tuba dusenya.”

Yakomeje agira ati “Uruhare rwa buri munyarwanda ni ukubanza kumenya amateka ye kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ageze, ntanamenya uko ategura ejo hazaza. Uruhare rwacu ni ukumenya aho twavuye ko hari habi, ko tugeze aheza ariko tugifite n’urugendo.”

Mu kiganiro yatanze, uwahoze ari umudepite Kalisa Evariste, yasabye urubyiruko kwamagana imvugo zirimo amagambo ahakana, apfobya n’ashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi akunze gukoreshwa na bamwe.

Ati “Nkasaba abakunda igihugu cyabo kwitandukanya n’ibyo, aho babibonye hose bakabyamagana. Abantu nk’abo barahari, ntibazanashira ariko tugomba gufata ingamba zo kubarwanya.”

Kalisa yavuze ko urubyiruko rugomba kwitondera ikoranabuhanga, uko rikataza ari nako abakora ibyaha baryifashisha barimo abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biyongera.

Ati “Harimo ibyiza byinshi ariko harimo n’uburozi bwinshi. Hari ibyaha byifashisha ikoranabuhanga ariko hari n’amagambo menshi apfobya, ahakana Jenoside. Icyo tubasaba ni ukubirwanya. Mugasoma mugashishoza, icyiza mukagifata, ikitari cyiza mukacyamagana.”

Umushoramari muri ibi bigo uko ari bitatu, Gatera Egide, yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ‘Abayizize bazahora bibukwa iteka ryose’.

Yagarutse ku nzira itoroshye yanyuzemo mbere ya Jenoside, aho mu bucuruzi n’indi mirimo nta bwisanzure buri munyarwanda yari afite ariko ubu bukaba buhari kuko ubuyobozi bwimakaje politiki itavangura.

Ati “Nta kindi kizabakiza uretse gukunda igihugu cyanyu mukakigira cyiza nk’uko mugifite ariko mukanakirwanirira kugira ngo mutazasubira iyo twavuye.”

Rwanda Mountain Tea ifite inganda zirindwi zifite abakozi barenga ibihumbi 30 bayikorera umunsi ku wundi.

Abakozi ba Rwanda Mountain Tea, SP na Petrocom bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uwahoze ari Depite Kalisa Evariste ari kuganiriza abakozi b'ibyo bigo
Umushoramari muri ibi bigo uko ari bitatu, Gatera Egide, Gatera Egide, ari gutanga ikiganiro
Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, yavuze ko kwibuka ari uguha icyubahiro abacyambuwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages