Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 15 Ukuboza 2022, ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi w’icyayi mu nganda zirebererwa na Rwanda Mountain Tea Ltd by’umwihariko mu ruganda rw’icyayi cya Nyabihu, imiryango 82 irimo abakozi b’uruganda, abahinzi b’icyayi, abasoromyi bahembwe hamwe n’abaturage 500 batuye mu mirenge uruganda rukoreramo bafashijwe.
Hanatanzwe ishimwe ku bigo by’amashuri bihinga icyayi bikanigisha abana kugikunda, ndetse na zimwe muri Paruwasi zihinga icyayi.
Uru ruganda rwiyemeje kongera umusaruro mu bwinshi n’ubwiza no kwegera abafatanyabikorwa barwo mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere no kurwanya ubukene.
Ntanyungura Aloys, umusaza w’imyaka 70 akaba umwe mu bahinzi b’icyayi wahawe inka mu Murenge wa Rambura, yashimiye abamufashije.
Ati “Uyu munsi usobanuye ibyishimo kuri njye kuko bampaye ishimwe ry’uko nakoreye icyayi neza,iyi nka nahawe ikazamfasha mu gusaza neza ndetse uru ruganda rwanatumye abana banjye babiri biga muri Kaminuza nkaba ntasabiriza.”
Yakomeje avuga ko yatangiye gukora mu cyayi mu 1987 birangira nawe atangiye kugihinga.
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi cya Nyabihu, Mungwakuzwe Yves yavuze ko intego ari ukwegereza umuhinzi w’icyayi serivise hafi ye no kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.
Ati “Twishimira ibyagezweho nubwo hari hashize iminsi tudakora ibirori kubera icyorezo cya Covid-19, niyo mpamvu twateraniye hano kugira ngo twishimire ibyagezweho muri uyu mwaka ariko tunafasha abahinzi b’icyayi mu kwiteza imbere.”
Mungwakuzwe yashimiye abafatanyabikorwa bose b’uruganda rwa Nyabihu, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bazamure ingano y’umusaruro no gukomeza gutanga icyayi cyiza ku rwego mpuzamahanga.
Uwari uhagaraririye Ikigo Rwanda Mountain Tea Ltd muri uyu muhango Turahirwa Euphraim yashimiye inzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, kuba harakozwe ibishoboka byose mu guhashya icyorezo cya COVID-19, kuko iyo hataboneka inkingo ndetse n’izindi ngamba zagiye zifatwa, umunsi nkuyu ntabwo waribwongere kubaho.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye Rwanda Mountain Tea Ltd na Nyabihu Tea Factory uburyo ikomeza gukundisha umuturage icyayi no kugiteza imbere.
Yagize ati “Badufasha muri byinshi harimo uburezi bw’abana, gufasha abatishoboye, gahunda ya Girinka, Mituweli, gutanga amazi meza n’ibindi dufashanya ariko no mu izina ry’abaturage turabashimira kuko iyo bahinze icyo cyayi cyabo bakijyana ku ruganda bibaha amafaranga.”
Yanasabye abaturage ahanini bakora umwuga w’ubuhinzi bw’icyayi kongera umusaruro w’icyayi bahinga, kuko uretse akamaro bibagirira bo ubwabo, binafitiye igihugu akamaro kuko bituma igihugu kibona amadovize.
Rwanda Mountain Tea Ltd ikorana n’inganda umunani (8) z’icyayi zo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro mu Burengerazuba naho mu Majyepfo hari Nyamagabe na Nyaruguru.
Mu mwaka wa 2022 uruganda rw’icyayi Nyabihu Tea Factory rumaze gutanga Miliyari na Miliyoni 800 Frw mu kwishyura amababi mabisi y’icyayi agemurwa ku ruganda na koperative, mu kwishyura abakora imirimo itandukanye y’uruganda ijyanye n’icyayi mu karere ka Nyabihu. Rukoresha abakozi 5000 aho 42% ari abagabo naho 58% ari igitsina gore.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!