Ni igikorwa cyabaye ku wa 21 Kamena 2023 kibera muri IPRC Kigali, kibanzirizwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro hunamirwa Abatutsi basaga 105.600 barushyinguwemo bishwe muri Jenoside, barimo abasaga 3000 bari barahungiye muri ETO Kicukiro bahizeye umutekano bikarangira bishwe.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Slyvie Mucyo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal; Uwahagarariye AERG ku rwego rw’igihugu, Afurika Léandre; abayobozi mu nzego za Leta zirimo n’iz’umutekano, abayobozi muri IPRC Kigali; abanyeshuri n’abarezi, abayobozi bahagarariye izindi IPRCs na bamwe mu miryango y’abakoraga mu yari ETO Kicukiro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi.
Padiri Innocent Consolateur watanze ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, yibutsa abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka atari ukugira inzika.
Ati ‘‘Kwibuka ntabwo ari ukuzura akaboze, ntabwo ari uguhembera urwango, twibuka kugira ngo tubeho, ibyabaye bitazongera.’’
Karasira Venuste warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agasigarana ibikomere birimo no gusigirwa ubumuga nyuma yo gucibwa ukuboko, yatanze ubuhamya nk’umwe mu bahungiye muri ETO Kicukiro akabonesha amaso benshi mu bo bahunganye bicwa urw’agashinyaguro, asaba urubyiruko guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Yababwiye uko mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo n’urubyiruko abaruyoboraga bakarubwira ko kwica Abatutsi ari akazi.
Yakomeje ati ‘‘Bana bacu, gutangira akazi bavugaga icyo gihe, mwebwe muzi akazi ako ari ko. Hari akazi, no kwiga ni akazi, muzabe ari byo mwihitiramo mwige murangize. Ako kazi bavuze ngo batangire akazi kwari ukwica.’’
Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda n’ay’imiryango yarwo by’umwihariko, rukaganiriza ababyeyi ku buryo haramutse hari uwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi atange amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Ahishakiye Naphtal, asaba urubyiruko kumenya ayo makuru nibura bakayigiraho kugira ngo ibyabaye bitazongera.
Ati ‘‘Ni ibintu by’ingenzi ko nk’urubyiruko rumenya amateka, amateka ya Jenoside yakorewe Abatusi muri rusange n’amateka y’igihugu, ariko abantu bakwiye no kurenga bakamenya n’amateka y’imiryango yabo’’.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Slyvie Mucyo, yagaragaje ko ishuri ryabaye umwe mu miyoboro ikomeye mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati ‘‘Rwanda Polytechnic nka kaminuza hari ibyo tugomba kuzirikana. Abateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayoboye Jenoside ni abize. Banyuze mu mashuri harimo n’amashuri makuru na kaminuza nk’aya’’.
Yavuze ko nk’abarezi bafite inshingano z’ibyo bakwiye gukora. Ati ‘‘Muri Rwanda Polytechnic dufite inshingano yo gutanga ubumenyi bujyana no kuba Umunyarwanda, kwitwa Umunyarwanda n’ubupfura ndetse no kugira umutimanama dusangiye.’’
Abatutsi basaga 3000 bari barahungiye muri ETO Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 11 Mata 1994 biciwe ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’Ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura Amahoro (MINUAR) muri ETO Kicukiro.
Abagera ku 100 gusa na bo bari bakomerekejwe bikabije abandi bagasigirwa ubumuga nyuma yo gucibwa ingingo zitandukanye z’umubiri, ni bo barokotse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!