00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda-u Bufaransa: Dukwiye kutirengagiza amateka, ukuri kuraryana - Mushikiwabo

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 7 April 2014 saa 12:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo kuri iki Cyumweru yatangaje ko u Bufaransa “bukwiye kureka kwirengagiza ukuri” ku birebana n’uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yongeraho ko u Rwanda rudashobora kumvikana n’icyo gihugu amateka yirengagijwe.
Mu ihuriro mpuzamahanga ryarimo ribera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko asanga icyemezo cyo kutitabira imihango yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya (…)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo kuri iki Cyumweru yatangaje ko u Bufaransa “bukwiye kureka kwirengagiza ukuri” ku birebana n’uruhare bwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yongeraho ko u Rwanda rudashobora kumvikana n’icyo gihugu amateka yirengagijwe.

Mu ihuriro mpuzamahanga ryarimo ribera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko asanga icyemezo cyo kutitabira imihango yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 kidafite ishingiro. U Bufaransa bwafashe iki cyemezo nyuma y’aho hashyiriwe ahagaragara ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, aho yongeye gushinja u Bufaransa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside.

Yagize ati “Kugirango ibihugu byacu byombi bitangire kugirana ubwumvikane nyabwo, dukwiye kutirengagiza amateka, ukuri kuraryana, birumvikana ko bigoye cyane kwemera ukuri kurebana no kuba warakoranaga bya hafi n’umuntu wagize uruhare muri jenoside… Ntibishoboka ko ibihugu byacu byombi byatera intambwe mu gihe igisabwa ari uko u Rwanda rwakwibagirwa amateka yarwo kugirango rwumvikane n’u Bufaransa.”

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyasohotse kuri iki cyumweru, avuga ko mu bigikubiyemo “ntagishya cyangwa igitangaza kirimo”, akomeza ati “Icyo mvuga ni uko gufata kiriya cyemezo nyuma y’amagambo babwiwe n’Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi mu bihe byashize… habayeho kurengera”.

Mushikiwabo yasobanuye ko abaturage b’u Bufaransa muri rusange badakwiye guhishwa ibyo bamwe mu bayobozi babo bakoze mu Rwanda.

Nubwo u Bufaransa bwari bwatangaje ko butazitabira imihango yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 iteganyijwe kuri uyu wa Mbere I Kigali, aho byari byatangajwe ko buzahagararirwa na Minisitiri w’Ubutabera Christiane Taubira, mu masaha ya nyuma yo ku Cyumweru habayeho kongera kwisubira ubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangazaga ko iki gihugu kizahagararirwa na Ambasaderi wacyo mu Rwanda, Bwana Michel Flesch.

Ku mu mwaka wa 2010 u Rwanda n’u Bufaransa byatangiye kugirana imibanire myiza ishingiye kuri za ambasade, nyuma y’imyaka hafi ine yari ishize mu mibanire hagati y’ibihugu byombi harimo agatotsi.

Indi nkuru wasoma: http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-w-u-bufaransa-mu-rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages