00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda: Ukuri kumenyekane, vuba! Mu kubaka “Imbere heza”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 October 2014 saa 07:02
Yasuwe :

Amagambo y’indirimbo yo kwibuka y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi arumvikanira mu kirere cy’Umusozi wa Bisesero. Muri uku kwezi kwa Kamena 2014, ni igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 ubwicanyi bwahakorewe. Abantu benshi batuje bitabiriye uwo muhango, rimwe na rimwe baba bicaye mu gicucu cy’ibiti binini, bahangaje izuba ry’igikatu bicaye ku ntebe za parasitiki cyangwa se akenshi bicaye hasi.
Bamwe bambaye imyenda y’abahinzi basanzwe cyangwa se iyo barimbana mu mihango (…)

Amagambo y’indirimbo yo kwibuka y’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi arumvikanira mu kirere cy’Umusozi wa Bisesero. Muri uku kwezi kwa Kamena 2014, ni igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 ubwicanyi bwahakorewe. Abantu benshi batuje bitabiriye uwo muhango, rimwe na rimwe baba bicaye mu gicucu cy’ibiti binini, bahangaje izuba ry’igikatu bicaye ku ntebe za parasitiki cyangwa se akenshi bicaye hasi.

Bamwe bambaye imyenda y’abahinzi basanzwe cyangwa se iyo barimbana mu mihango ikomeye. Bose urabona bafite ishema ry’abo bari bo. Mu maso yabo hagaragaramo agahinda ka ya marira y’umugabo atemba ajya mu nda nk’uko bivugwa mu Kinyarwanda. Abasore n’inkumi z’Abafaransa, iz’Abanyaburayi bari kumwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda baje kwifatanya mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri mike yabonetse nyuma y’imyaka 20. Urwo rubyiruko ruhagaze iruhande rw’amasanduku ariho indabo ruri kuririmba mu kinyarwanda rwibuka. Abandi bantu babateze amatwi nta guhuga. Kubera ahari uburere abantu bahawe, kubaha se abanyamahanga, nta muntu n’umwe ushobora gutinyuka kugaragaza kumirwa kwe. Nyamara se…… Ese ibi byose ni ukuri ?

« …Ya minsi y’amarira, Amajoro y’amaganya… »

Muri make Abafaransa baragarutse, bazanywe no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro ibihumbi bisaga 50 byiciwe aha mu Bisesero muri 1994.

Mu myaka 20 ishize, « Abafaransa » bari aha, mu myenda yabo ya gisirikari bitwaje n’intwaro zabo z’intambara. Nyuma yo gutabazwa n’abihayimana bagiye gushaka Abatutsi bari bakihishe mu misozi miremire ya Bisesero. Bahasanze abasore n’inkumi bagaragara nk’abasaza, bambaye imishwangi, bishwe n’inzara, bakomeretse, bakutse umutima. Izo mbabare zababwiye ubwicanyi budasiba bakorerwa n’ Interahamwe zari zibakikije zikabatera uko bwije n’uko bukeye. Mu nzira abasirikari b’Abafaransa bahuye n’abajenosideri babakirije yombi nk’inshuti zikomeye banabigambira ubwicanyi ndengakamere bakoreye Abatutsi.

Abanyamuryango ba EGAM bakoreye ibiganiro mu Rwanda

Muri ibyo bihe bigoye kandi byasabaga ubutabazi, abo basirikari bari boherejwe na Leta y’Ubufaransa mu gikorwa ngo cy’ubutabazi cyiswe « Operasiyo turukwaze » bumviye amabwiriza bahawe: batereranye abo bantu bari bakiriho bicwa urw’ agashinyaguro nk’uko bari babimenyereye. Muri make amabwiriza bari bahawe nta bwo yari ayo kubakiza ahubwo yari ayo gukingira ikibaba inshuti z’Ubufaransa z’abajenosideri.

Muri uku kwezi kwa Kamena 2014, urubyiruko rw’Abafaransa hamwe n’inshuti zabo z’Abanyaburayi bifatanyije n’Abanyarwanda mu gushyingura bamwe mu bishwe icyo gihe. Banashimiye kandi bamwe mu basirikari banze kumvira amabwiriza bahawe ahubwo bakagaruka mu Bisesero bakabasha gukiza abari bategereje kwicwa.

« …Ya mivu y’amaraso, Ubwo abacu bashiraga… »

Igikorwa cy’indishyi n’ubwo cyaba umuhango kirakenewe. Igihe ni amateka na ho icyo umuntu akoze kikaba ishingiro ry’ibindi. Kiri mu bintu bishyiraho inzira nshya z’imibereho y’abantu. Mu gukoresha imvugo imwe, ari yo igira agaciro, mu guhitamo indangagaciro bahuriyeho, ari zo z’uburenganzira bwa muntu, mu gusangira inyota yo kumenya ukuri, urubyiruko rw’u Rwanda, urw’Ubufaransa n’urw’Uburayi rwerekanye uko uburyo imiryango bireba ishobora kugena icyerekezo kimwe cy’ahazaza, n’ubwo haba hakiriho umurage uremereye w’amateka ushobora kubakoma mu nkokora.

Kugera kuri izo nzozi zo kubaka « Imbere heza » hahuriweho na bose ubu birashoboka bigizwemo uruhare n’urubyiruko. Intangiriro y’urwo rugamba iherereye mu Bufaransa, ibyo bikaba bisobanura ko dukeneye kumenya ukuri kose, « vuba bishibika » ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Ibyo bisobanura ko abayobozi b’Abafaransa bo ku rwego rwo hejuru ari bo bagomba gufata iya mbere mu kugaragaza uko kuri. Ibimenyetso byinshi byakusanyijwe kandi byizewe byerekana ubufatanye bukomeye hagati ya bamwe mu Bafaransa bari mu nzego zo hejuru za Leta n’abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside : haba mbere yayo, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Kugira ngo bongere kwiyubaka, abacitse ku icumu bakeneye ko Ubufaransa buvugisha ukuri, iryo jwi rikaba rihora ribisaba ku buryo bw’umwihariko mu Rwanda, nk’uko abarokotse ubwicanyi bw’Abayahudi « Shoah » bari bakeneye ijambo rihumuriza babwiwe Perezida Chirac mu wa 1995. Uwo ni umwenda ugomba kwishyurwa. Ntitugomba kwigana Leta ya Turukiya igihakana kugeza ubu Jenoside yakorewe Abanyarumeniya mu myaka ijana ishize.

Byongeye kandi, abayobozi benshi, baba Abafaransa nAbanyarwanda, batuye mu Bufaransa kimwe n’uko abicanyi benshi bo mu ntambara n’abakoze ibyaha byibasira inyokomuntu mu bihugu byahoze bigize Yugosaraviya nta muntu n’umwe ubaryoza ibyo bakoze. Demokarasi n’amahame ya Leta igendera ku mategeko byarahangirikiye. Twizeye cyane ko ubucamanza bw’Ubufaransa buzahanira buri wese ibyo yakoze; ariko na none igihe kirageze kugira ngo bugire icyo bukora gifatika.

Ukuri kumenyekane, vuba bishoboka ! Ibyo bisobanura ko ububiko bw’ ishyinguranyandiko bufungurirwa abanyamateka kugira ngo bakore akazi kabo nta nkomyi. Aha byumvikane neza: Si ukurema amateka mashya, kuko arazwi, ahubwo ni ukuyasobanura hagamijwe kwerekana ibyabaye abantu bahuriraho bakabyumvikanaho.

Ibyo bisobanura kandi gushyiraho Komisiyo y’Abadepite y’Igenzura kugira ngo inzego z’Ubufaransa, cyane cyane iza politiki, zisuzume ku buryo bwimbitse, zirinde guceceka ibyabaye bibitirirwa hagamijwe kwirinda ko bizongera. Mu Bubirigi aho Komisiyo nk’iyo yigeze gushyirwaho mu myaka 17 ishize ni urugero rushobora kunononsorwa ni byo, ariko rutavuga ukuri kose, rw’umuryango wamenye gusubiza amaso inyuma ukisuzumana ubushishozi n’ubutwari. Ibyagezweho na Komisiyo y’ Abadepite ikusanya amakuru yo mu wa 1998 ni ukuri ariko ni bike ; nta mpinduka byagize ku Babirigi kandi nta cyo byakoze ku bagize uruhare muri Jenoside ku buryo umuntu yabyishimira. Iyo Komisiyo y’Igenzura ni umwitozo mwiza wa demokarasi. Irihutirwa nyuma y’imyaka 20.

« Ukuri kumenyekane, vuba ! » bisobanura na none guhererekanya umurage w’icyo cyaha cyibasira inyokomuntu ari cyo Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu bakiri bato, binyuze mu nyigisho zo mu mashuri n’izindi zihabwa rubanda. Kongera amasomo avuga kuri jenoside mu nyigisho z’amashuri hamwe no kubaka inzibutso hirya no hino ku butaka bw’Ubufaransa, ku buryo bw’umwihariko I Parisi, hamwe n’ahandi hose mu Buraya, bizafasha urwo ruhererekane no kongera ubushishozi mu kuba maso ku bariho ubu n’abo mu gihe kizaza.

Mu kurangiza, « Ukuri kumenyekane, vuba ! » bivuze kwiyemeza ko abacitse ku icumu batazongera kwibuka bigunze bonyine, ko Ubufaransa butazongera gusiba imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Ni ibikorwa n’ ibimenyetso by’ubucuti biba hagati y’abantu, y’ibihugu. Ni yo mpamvu ku itariki ya 7 Mata umwaka utaha tuzagaruka mu Rwanda kugira ngo twibukire hamwe iyo Jenoside.

Iyaba abayobozi bireba babashaga gushyira mu bikorwa ibyifuzo byatanzwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda, Abafaransa n’abo mu Burayi ku musozi wa Bisesero, igihe bari batuje, bafite ishema, baririmbira hamwe indirimbo yo kwibuka. Uwo munsi wari ishusho y’ahazaza. « …Ibuka ! »

Abagize EGAM basuye CNLG, aha bari kumwe na Jean de Dieu Mucyo uyiyobora

Iyi nkuru yanditswe na:

Benjamin Abtan, Perezida w’Ihuriro Rirwanya Ivangurabwoko mu Burayi – EGAM,
Jean de Dieu Mirindi, Umuhuzabikorwa wa AERG (Rwanda)
Laura Slimani, Perezida w’Urubyiruko rw’Abasosiyarisiti
Laura Chatel, Umunyamabanga w’Urubyiruko Ruharanira Kurengera Ibidukikije
Lucas Nédélec, Umunyamabanga w’Urubyiruko Ruharanira Kurengera Ibidukikije Charles Habonimana, Perezida wa GAERG (Rwanda)
Géraldine Guilpan, Perezida w’Urubyiruko rwo mu Ishyaka Ritavuga Rumwe n’Ubutegetsi mu Bufaransa (Jeunes Radicaux de Gauche)
Nordine Idir, Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakomunisiti mu Bufaransa
Yannick Piquet, Visi-perezida w’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abasosiyarisiti mu Bubiligi Dominique Sopo, Perezida wa « SOS Racisme »
Marian Mandache, Umuyobozi Nshingabikorwa wa Romani Criss (Rumaniya)
Sacha Reingewirtz, Perezida w’Ihuriro ry’Abayahudi bo mu Bufaransa
Djordje Bojovic, Umuvugizi w’Umushinga w’Urubyiruko rwo muri Seribiya Ugamije Uburenganzira bwa muntu (Serbie)
Marcel Kabanda, Perezida wa Ibuka-France
Levent Sensever, Umuvugizi wa Durde (Turukiya),
William Martinet, Perezida w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo mu Bufaransa,
Corentin Durand, Perezida w’Ihuriro ry’Abanyeshuri bo mu Yisumbuye mu Bufaransa
Sonia Aïchi, Perezida w’Impuzamashyirahamwe Yigenga kandi Igendera kuri Demokarasi y’Abanyeshuri Biga mu Mashuri Yisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages