Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yasobanuye ko ikibazo cyari cyatumye idakora ingendo ziva Bruxelles zinyura i Londres zikerecyeza i Kigali cyakemutse.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi uhagarariye RwandAir mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo hagati, Francine Sharangabo, yatangaje ko ingendo z’iyi sosiyete ku mugabane w’i Burayi zikorwa neza nta kibazo.
Yagize ati “Ibibazo bya tekiniki byatumye indege za RwandAir zitemererwa gutwara abagenzi bava i Bruxelles berekeza i Kigali banyuze mu Bwongereza. Byatumye dukomeza gutwara abava i Kigali bagana i Bruxelles gusa ariko ubu ntikikiri ikibazo kuko guhera tariki ya 11 Kanama 2017 ingendo zirakorwa neza.”
Sharangabo yakomeje asobanura ko umuntu wese ufite ubwenegihugu bw’igihugu kiri mu muryango w’ubukungu bw’u Burayi (CEE) cyangwa ufite uburenganzira bwo gutura muri ibyo bihugu, yemerewe guca mu Bwongereza nk’inzira (Transit). Gusa ashobora gusaba viza iyo ahisemo kuhaguma.
Mu Bubiligi, RwandAir ikorana na sosiyete Mpuzamahanga APG Belgium ifite ubunararibonye bw’imyaka 26 mu gukorana na sosiyete z’indege, aho kugeza ubu ikorana n’izirenga 200 ku Isi yose.
Uhagarariye iyi sosiyete, Pascal Van de Moortel, yasobanuriye IGIHE ko bashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita ku bakora ingendo na RwandAir.
Yagize ati “Dukorana na RwandAir guhera mu mwaka wa 2013, byabaye byiza cyane noneho uyu mwaka ifungura ingendo zayo ku mugabane w’u Burayi, aho dukorana bya hafi n’ibindi bigo by’ingendo ku byerekeye RwandAir. Twanashyizeho umukozi wihariye uzajya ukorana bya hafi n’abagenzi b’Abanyarwanda n’inshuti zabo zikora ingendo mu Rwanda.”
Akomeza avuga ko imikoranire n’itangazamakuru, igira uruhare mu kugaragaza urwego rw’ubukerarugendo bw’igihugu indege iturukamo n’ubw’ibihugu inyuramo.
Yagize ati “Urebye RwandAir ntijya gusa mu Rwanda ifite ibyerekezo 22, harimo akazi kenshi k’ubuvugizi no gushishikariza no gukundisha abagenzi bagana aho hose ibyo bazasanga mu gihugu ubwacyo bazatemberamo cyangwa bagiye gukoreramo akazi runaka.”
Van de Moortel avuga ko gukorana na RwandAir ari icyizere cyubakiye ku byagezweho kandi bazakomeza gushyira hamwe kugira ngo iki cyizere gikomeze mu gutanga no guha serivisi nziza ababagana nabo bakorana.
RwandAir irateganya gutangiza ingendo mu Mijyi minini yo mu Burengerazuba nka Dakar muri Senegal,Bamako muri Mali na Conakry muri Guinea mu gihe mu minsi iri imbere izaba yatangiye kugera no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York.



















TANGA IGITEKEREZO