Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwandair yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo isanzwe ikorera imbere mu gihugu, ni ukuvuga Kigali-Kamembe na Kamembe-Kigali.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwandair, izi ngendo zabaye zihagaritswe ku bw’imirimo y’isanwa ry’iki kibuga kizwi nka "Kamembe International Airport". Guhagarika ingendo bikaba byarasabwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za Gisivile.
John Mirenge uyobora Rwandair avuga ko iyi sosiyete yita mbere na mbere ku mutekano uzira amakemwa w’abakiriya bayo, ngo hatagira igihungabanya abagenzi.
John Mirenge akomeza yizeza ko umutekano w’abakozi n’abagenzi utazahutazwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Rwandair isaba abakenera izo ngendo kuba bihanganye mu gihe inzira y’ikibuga igisanwa neza.



















TANGA IGITEKEREZO