00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mumbai yabaye icyerekezo cya gatatu RwandAir ihagaritsemo ingendo zayo kubera Coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 12 March 2020 saa 09:56
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi mu ndege, RwandAir, yahagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izijya mu Mujyi wa Mumbai kubera ikibazo cy’ihagarikwa ryo gutanga viza mu Buhinde cyatewe n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, RwandAir yavuze ko ingendo isanzwe ikorera i Mumbai mu Buhinde ibaye izihagaritse kugera ku itariki ya 30 Mata 2020.

Iki ni icyerekezo cya gatatu Rwandair ihagaritsemo ingendo zayo kubera ikibazo cya Coronavirus, nyuma y’icy’u Bushinwa na Israel.

RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera ku wa 31 Mutarama 2020, mu gihe iziva n’izerekezaga i Tel Aviv zo zahagaritswe ku 10 Werurwe 2020.

Ubuyobozi bwa Rwandair bwatangaje ko ’nta mafaranga azacibwa abari baraguze amatike y’ingendo bari busubike cyangwa bagasaba gusubizwa amafaranga yabo.’

Iki cyemezo cya RwandAir gifashwe nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaje ko icyorezo gishya cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye, gihangayikishije Isi kitakiri ikibazo cy’u Bushinwa n’ibihugu cyagezemo gusa.

OMS yemeje ku wa 11 Werurwe 2020 ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi bitewe n’uburyo umubare w’abandura iyo ndwara wiyongera ubutitsa. Umubare w’abanduye Coronavirus hanze y’u Bushinwa iyi ndwara yatangiriyemo mu Ukuboza 2019 wiyongereyeho inshuro 13 mu byumweru bibiri.

Coronavirus imaze guhitana abantu barenga 4,749, mu gihe abayanduye magingo aya bagera ku 129,590, muri bo 68,670 barayikize.

Hirya no hino ku isi, ibigo bitwara abagenzi mu kirere byahagaritse ingendo za byo mu byerekezo bitandukanye.

Ikigo cya Israel Airlines cyahagaritse ingendo zose zo hanze y’igihugu mu gihe Kenya Airways, Ethiopian Airlines, Wizz Air, American Airways, British Airways, Austalia Airlines n’ibindi bikomeye ku Isi byaharitse ingendo zerekeza mu Bushinwa n’ahandi icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara ku mubare munini w’abantu.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangira gushyira mu bikorwa itegeko rya Perezida Donald Trump, rikumira ingendo z’indege zose zituruka ku Mugabane w’i Burayi, usibye izo mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko ibigo mpuzamahanga bitwara abagenzi mu ndege bizahomba miliyari 113 z’amadolari ya Amerika mu gihe Coronavirus yakomeza gukwirakwira, nk’uko isuzuma riheruka gutangazwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Kirere, IATA, ryabitangaje.

Mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibihugu bitandukanye byashyizeho ingamba zizabifasha kugikumira ku butaka bwabyo cyangwa kugabanya ikwirakwira ryacyo aho cyageze.

Nubwo nta murwayi wacyo uraboneka mu Rwanda, rwashyizeho itsinda ry’abaganga bahoraho n’abandi bashobora kuryunganira igihe bibaye ngomba ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, bapima ibimenyetso bya Coronavirus kuri buri muntu wese uvuye hanze y’u Rwanda.

Uretse gupima ibimenyetso by’iyi ndwara hari n’ibibazo bitandukanye umuntu abazwa biganisha ku kuba yashyirwa mu cyiciro cy’ukekwaho ibyago byo kwandura iyi Virus.

Hari kandi ivuriro ririmo abaganga n’ibikoresho ku buryo haramutse hari uhageze arwaye cyangwa akeneye ubufasha bwihuse yabuhabwa.

Mumbai yabaye icyerekezo cya gatatu Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi mu ndege, RwandAir, ihagaritsemo ingendo zayo kubera icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages