Ingendo zahagaze ni izijya mu mijyi ya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, Lusaka muri Zambia na Harare muri Zimbabwe.
Mu itangazo RwandAir yashyize hanze yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ubwandu bushya bwa Coronavirus bwamaze kugaragara muri ibi bihugu.
Iti “Hashingiwe ku mpungenge z’Isi yose zijyanye n’ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwiganje muri Afurika y’amajyepfo, RwandAir itangaje ko ihagaritse ingendo zose zerekeza i Johannesburg, Cape Town, i Lusaka n’i Harare, biratangira kubahirizwa ku wa 8 Gashyantare 2021.”
RwandAir yatangaje ko izi ngendo zizasubukurwa mu gihe ibijyanye n’iki cyorezo bizaba bimaze gusobanuka neza.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’iminsi mike RwandAir itangaje ko yahagaritse gutwara abagenzi bava Nigeria bajya Dubai.
Kimwe n’ibindi bigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir nayo yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ahanini bitewe n’igihe kinini yamaze ingendo zo mu kirere zifunze mu Rwanda umwaka ushize, ndetse n’aho zifunguriwe bimwe mu byerekezo biguma bifunze.
Kuva muri Werurwe 2020 ingendo zo mu kirere mu Rwanda zongeye gufungurwa ku wa 1 Kanama 2020.
Nubwo bimeze gutya ariko iki kigo Nyarwanda gikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byacyo bitadindizwa na COVID-19. Mu byakozwe harimo gutangiza ingendo zijya Bangui muri Centrafrique, aho zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru.
RwandAir kandi yamaze gusaba uruhushya rwo gukora ingendo zihuza u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zinyuze i Accra muri Ghana.
RwandAir yiteguye gutangira ingendo ziturutse i Kigali zikagera i New York zinyuze mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu Ukuboza uyu mwaka. Iki kigo kirateganya kuzakoresha indege ebyiri za Airbus A330-300 ishobora gutwara abantu 274 na A330-200 ishobora gutwara abagenzi 244.
Muri rusange, RwandAir ikora ingendo mu byerekezo 30, birimo icyo iherutse gufungura vuba kigana i Bangui muri Centrafrique.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!