Indege ya mbere ya RwandAir yo mu bwoko bwa Boeing 737NG yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Dakar cyitiriwe Léopold Sédar Senghor saa kumi n’ebyiri n’iminota 41 z’umugoroba, yakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Dr. Mathias Harebamungu n’abayobozi bakuru muri guverinoma y’icyo gihugu.
Dr. Harebamungu yavuze ko ingendo za RwandAir muri Sénégal ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Uru rugendo rw’indege ni igikorwa cy’ubupfura. Cyerekana ubushake bw’abakuru b’ibihugu byombi mu kurushaho kubihuza no kwandika amateka mashya mu mibanire yabyo. Ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’ibihugu byacu.”
Yongeyeho ko ingendo za RwandAir zizoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Uburengerazuba.
Yagize ati “Ibihugu byacu byakemuye ibibazo byari biri mu ngendo zo mu kirere. Ingendo za RwandAir zirazamura ubuhahirane, zoroshye urujya n’uruza rw’abantu zihuze Afurika y’Uburengerazuba n’iy’Uburasirazuba.”
Umuyobozi w’Ishami rya RwandAir muri Cotonou, Fiacre Rwamucyo, yasobanuye ko Dakar ari wo mujyi wa 24, iyi ndege ikoreyemo, ikazakorera no mu mijyi wa Conakry na Bamako mbere y’Ugushyingo.
Yakomeje agira ati “Dakar izatuma twongera umubano hagati y’ibihugu byacu. Tuzakorera mu Bushinwa mbere y’isozwa ry’uyu mwaka naho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni mu 2018.”
Umujyanama muri Minisiteri y’Ubwikorezi bwo mu kirere n’Ibikorwaremezo bijyanye nabwo muri Sénégal, Cheikh Ndiaye, yavuze ko RwandAir ije ikenewe kuko izihutisha gahunda y’iterambere ryo muri urwo rwego icyo gihugu cyari gisanganwe.
Ati “Perezida Macky Sall ashaka kugira Sénégal igicumbi cy’ingendo z’indege muri Afurika y’Uburengerazuba kuko ku ya 7 Ukuboza azataha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Blaise Siagne de Diass ndetse tukazanatangiza ikompanyi y’indege ya Air Sénégal mu minsi iri imbere.”
RwandAir ivuga ko indege zayo zizajya zihuza umujyi wa Dakar na Cotonou zikanyura Abidjan muri Côte d’Ivoire inshuro eshatu mu cyumweru. Iyi mijyi yiyongereye ku yindi 21 iyi kompanyi y’indege isanzwe ikoreramo.
Ku ya 1 Kanama nibwo u Rwanda na Benin byashyize umukono ku masezerano yo gutangiza ikompanyi y’indege ibihugu byombi bihuriyeho izaba ifite icyicaro i Cotonou.
Ni nyuma y’uko Guverinoma ya Benin ihaye u Rwanda uburenganzira bwa karindwi bwemerera RwandAir kujya guhagurukira muri Benin yerekeza ahandi , ntibibe ngombwa ko ihora ihagurukira i Kigali.
Uretse Dakar na Abidjan mu minsi iri imbere iyi kompanyi izatangira gukorera muri Brazzaville (Congo) , Douala (Cameroun), Libreville (Gabon), Bamako (Mali) na Conakry (Guinea).



















TANGA IGITEKEREZO