Ibi bikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda byatanzwe na RwandAir ifatanyije na Airbus n’Ihuriro ry’abakora ingendo zo mu kirere zitagira umupaka (Aviation Sans Frontières).
Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2016 nibwo byashyikirijwe Umuryango ‘Izere Mubyeyi’ wita ku bana bafite ubumuga ukorera mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, John Mirenge yavuze ko iyi ari gahunda ikorwa n’abakozi aho bishakamo ubushobozi kugira ngo bafashe abakeneye gufashwa.
Ati ”Iki kigo nk’uko mubibona kirimo abana n’abakuru bakeneye ubufasha. Twumva ko kuva ubu uretse ibyo twabazaniye, tuzajya dukomeza tubikora kugira ngo tubegere.”
Mirenge yakomeje avuga ko ubucuruzi bwiza ari ubujyana no kumenya abakeneye ubufasha, by’umwihariko mu gihe nk’iki cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kugira ngo bazabashe kwishima nk’abandi.
Ati” Abantu benshi baba bakeneye ubufasha ariko ufite ubumuga nk’ubu twabonye bwaba ari ubwo mu mutwe bwaba ari ubw’ingingo we amerewe nabi kurusha. Natwe tuba tureba abamerewe nabi kurusha abandi, akaba aribo twaje dusanga.”
Mirenge kandi yavuze ko nka RwandAir yifuza kujya mu mubare w’abazajya bafasha ‘Izere Mubyeyi’, kugira ngo abana ifasha barusheho koroherwa n’ubuzima.
Umuhuzabikorwa wa ‘Izere Mubyeyi’, Mukankusi Agnes yavuze ko bakiriye neza igikorwa cya RwandAir n’abafatanyabikorwa bayo kuko bigiye kurushaho korohereza abana dore ko mu mpano bahawe harimo amagare n’ibindi bizabafasha kugenda.
Mukankusi ariko yagaragaje imbogamizi bagifite zirimo kuba badafite inyubako zihagije ndetse bakaba bakeneye abarimu babyigiye bazajya bahembwa na leta kugira ngo barusheho kwigisha aba bana.
Ababyeyi n’abana bari bitabiriye iki gikorwa, bavuze ko bishimiye impano zitandukanye bahawe na RwandAir aho bahamya ko byongeye kububakamo icyizere ko batari bonyine.
Umuryango ‘Izere Mubyeyi’ watangiye kwita ku bana bafite ubumuga kuva mu 2004, kuri ubu ubarizwamo abagera ku 120.




















Ibitekerezo 0