Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi RwandAir yashyikirizwaga ku mugaragaro icyangombwa cyo kwinjira muri IATA (International Air Transport Association), Umuyobozi wayo, John Mirenge, yavuze ko ari amahirwe kuri Rwandair ngo ishobore kugira uruhare mu iterambere ry’ ingendo z’ indege ku isi.
Mirenge yagize ati “Biraduha imbaraga kuko bituma tuba abanyamuryango hamwe n’ ibigo bimaze imyaka irenga ijana bitwara abantu n’ ibintu mu kirere. Biratwongera ubwenge n’ ibyo bamaze kugeraho bijyanye n’ ikoranabuhanga, uburyo bwo kugabanya ibyishyurwa mu buryo bwo gutwara abantu n’ ibintu mu mutekano usesuye… urumva iyo ugiye mu muryango uwigiraho byinshi.”
Yakomeje avuga ko kwinjira muri uyu muryango bizafasha RwandAir kwigira ku bandi uburyo kuko bo bamaze imyaka myinshi bakoze ubushakashatsi imyaka myinshi, bikazanafasha kandi gufata ibyemezo birimo gushyiraho ingendo nshya.
Mu mwaka ushize wa 2014 nibwo IATA yakoze ubugenzuzi ku mikorere ya RwandAir, buyihesha kwemererwa kuba umunyamuryango, bishobora no gutuma abayobora iki kigo bahatanira kujya mu buyobozi bw’ uyu muryango, bityo bakaba banagira uruhare mu ifatwa ry’ ibyemezo bikomeye.
Visi Perezida wa IATA muri Afurika, Raphael Kuuchi, yashimiye RwandAir kuba ishoboye gutera indi ntambwe, yongeraho ko icyo uyu muryango ugamije ari ubwikorezi butekanye, bwizewe kandi bubyara inyungu.
Yagize ati “Kugira ngo tubyaze inyungu uru rwego, birasaba ngo tubyaze umusaruro ubwiyongere bw’ abaturage n’ubukungu buhari, kugabanya ibiciro by’ ingendo ndetse uyu murimo ukagira umutekano, no kuzamura ibikorwa remezo ubundi tukagira Afurika umugabane ubereye ibikorwa bibyara inyungu.”
Igabanuka ry’ ibiciro by’ ingendo z’ indege ariko ngo bizajyana n’ uburyo Leta z’ ibihugu zorohereza abashoramari, ibintu Kuuchi asanga bitakiri ikibazo mu Rwanda.
Zimwe mu nyungu ibigo by’ indege bironkera muri IATA, harimo ubuvugizi, kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kunoza umurimo wo gutwara abantu n’ ibintu mu ndege, ubushakashatsi n’ ibindi.
Iki kigo gifite ibyicaro bine muri Afurika, biri muri Kenya, Nigeria, Senegal na Afurika y’ Epfo.
RwandAir irateganya gufungura ingendo nshya i Harare muri Zimbabwe, i Khartoum muri Sudani n’ i Luanda muri Angola, ingendo umuyobozi w’ iki kigo avuga ko zizatangira hagati ya Kamena na Nyakanya 2015.
Amasosiyete y’indege akomeye ku isi arimo Turkish Airlines, Brussels Airlines, KLM, Air Canada n’izindi zikomeye ku isi zibarizwa muri uyu muryango.



















TANGA IGITEKEREZO