00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwempasha barabyinira ku rukoma kubera amazi bahawe nyuma y’imyaka 20 batayagira

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 9 August 2015 saa 10:10
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 20 abaturage b’akagari ka Rutare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bamaze batagira amazi, bayarariye ijoro bavoma kubera ibyishimo no gutekereza ko ashobora kugenda.

Ayo mazi bahawe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura WASAC ku bufatanye na MINAGRI, ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere BAD na komisiyo y’ibibaya by’ikiyaga cya Victoria, yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Kanama 2015.

Ubwo yatahaga ayo mazi ku mugaragaro, Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni, yahawe ubuhamya n’abaturage bagaragazaga ko batatekerezaga ko mu Kagari ka Rutare hazagera amazi meza, ari na yo mpamvu baraye bavoma ijoro ryose kubera kumva ko batazayahorana.

Kendaba Jovans wahawe amazi mu rwuri, akaba akomoka mu Kagari ka Rutare, avuga ko batabona uko bashima, kuko Leta ibavanye ahantu hari habagoye, aho yatangaga ibihumbi 80 mu minsi itatu ngo yuhire inka ze.

Ati: ”Twishimye, twaraye ijoro ryose tuvoma twibaza ko adakomeza kuza. turashima ubuyobozi bwacu kandi muzadushimirire Kagame wayaduhaye dore yaduhaye n’amashanyarazi none aduhaye n’amazi”.

Kendaba avuga ko bakoraga ibilometero bine n’igice inka zishotse ku mugezi w’umuvumba cyangwa bakazivomera ku giciro cyo hejuru cyane.

Mukakarenzi Alphonsine na we wo mu kagari ka Rutare avuga ko bakoraga ingendo ndende bajya ku cyambu kandi bakavoma amazi y’ibirohwa.

Ati: “Twakoraga urugendo rw’isaha tuva kuvoma ku cyambu kandi na bwo tukazana amazi y’ibyondo, twamesa ntibicye bikanduza n’abana”.

Aba baturage babwiye Minisitiri ko hari umuturage warinze apfa atarabona igisubizo cy’amazi ya Rutare yahoraga abaza mu nama zitandukanye kubera imyaka myinshi batayagira.

Minisitiri w’ibikorwaremezo,James Musoni yashimye umurongo watanzwe na Leta y’u Rwanda mu kugeza amazi meza ku baturage, avuga ko abaturage bashonje bahishiwe kuko hari byinshi biri imbere.

Ati:”Turabona mu kwezi kwa munani abaturage bagera ku bihumbi 10000 bazabona amazi ndetse n’inzuri zirenga 680 zigeremo ayo mazi kuko ari agace kari karazahajwe n’izuba aho abaturage bakoraga ibilometero 10”.

Ku ruhande rwa WASAC, umuyobozi mukuru James Sano yavuze ko imishinga iri muri Nyagatare izasiga abaturage bose babonye amazi, aho bateganya kugeza muri Nyagatare amazi angana na meterokibe ibihumbi 10,500.

Ati: “Dufite imishinga irenze uyu…ubu twamaze gushyira uruganda ahitwa Cyondo ku buryo amazi agiye kuva kuri meterokibe bihumbi 2,000 akajya kuri meterokibe ibihumbi 6. Uyu na wo uzatanga 2,300 ku buryo tuzagera ku bihumbi 10,500 azaba ahagije abaturage bose”.

Iki ni icyiciro cya mbere cyatashywe, ariko hanatangijwe ku mugaragaro ikindi (LV WATSAN II:Lake Victoria Water and Sanitation Program Phase II) kizakorera mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Ruhango hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazaba hari uruganda rw’amazi mu mudugudu wa Mirama II umurenge wa Nyagatare, umushinga wa miliyoni 24 y’amadolari.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaba urangiye mu mezi 18 ukazageza amazi ku baturage mu turere twa Nyagatare,Kayonza na Nyanza aho minisitiri yabasabye gukora ku buryo bazagera no mu mijyi ya Ruhango bavuye i Nyanza na Kabarondo bavuye i Kayonza.

Kendaba Jovans atuma Minisitiri Musoni kumushimirira Perezida Kagame
Minisitiri Musoni ataha amazi i Rwempasha
Abaturage baruhutse kuvoma amazi y'umuvumba
Aha minisitiri Musoni yishimanaga n'abaturage ba Nyagatare nyuma yo gutangiza umushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages