00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rweru: Polisi yahaye abarobyi amajaketi azafasha mu kubungabunga umutekano

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 February 2015 saa 08:04
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yahaye abarobyi bo mu Kiyaga cya Rweru amajaketi amajaketi 62, afite agaciro kangana n’ibihumbi magana atanu (500,000) by’amafaranga y’u Rwanda, azafasha mu kwirinda impanuka no kubungabunga umutekano wo mu mazi muri rusange.

Muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2015, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yashimiye abaturage bakorera umwuga w’uburobyi muri icyo kiyaga, abibutsa ko Polisi ibereyeho kurinda umutekano w’abaturage hamwe no kubagira inama kugirango habeho gukumira ibyaha bitaraba.

CSP Twahirwa yasabye abahawe aya ma Jaketi kuzayafata neza, barushaho kubungabunga umutekano wo mazi, abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi CSP Celestin Twahirwa hamwe n'abarobyi

Yabasabye kandi kwirinda kwishora mu byaha hamwe no kwirinda gutwara abanyabyaha cyangwa ibintu bya magendu, ahubwo bakarushaho gutangira amakuru ku gihe, aho babonye hari ikibazo bakamenyesha inzego z’umutekano.

Rwabuhihi Jean Christophe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru yashimiye ubufatanye Polisi y’igihugu ikomeje kugaragariza abarobyi, maze avuga ko kuba babonye aya ma jaketi bizagabanya impanuka za hato na hato mu mazi.

Uhagarariye abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru Musare Theoneste yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko na bo bazakomeza gukora ibishoboka byose bagasenyera umugozi umwe birinda icyahungabanya umutekano wo mu mazi hamwe no gukumira impanuka zo mu mazi, kandi bakazajya batangira amakuru ku gihe.

Abarobyi bahawe impanuro zitandukanye zibakangurira kwicungira umutekano

Gutanga amajaketi ni kimwe mu bikorwa byinshi Polisi ikoze, mu rwego rwo kongerera abaturage ubushobozi bwo kuyifasha mu kubungabunga umutekano, ibi bikaba bidakuraho ko iba inafite abashinzwe umutekano wo mu mazi (Marines) muri buri kiyaga cyose mu biri mu Rwanda.

RNP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages