Mu Ugushyingo 2014, Jolly Tumuhirwe yakoraga mu rugo rumwe muri Uganda. Yagaragaye agaburira umwana wo muri urwo rugo amukubita, amucira, ndetse akagera n’aho amubyinira hejuru,ababyeyi b’umwana badahari.Yashyikirijwe ubutabera maze nyuma aza gukatirwa igifungo cy’imyaka ine.

Uretse ibi byo kwihimurira ku bana, abakozi bo mu rugo bagiye bumvikana bagaburira abakoresha babo ibiryo byanduye cyangwa byahumanyijwe.

Abakora ibi biyemerera ko baba bihimurira ku bana ibibi bakorerwa n’ababyeyi babo, birimo gusuzugurwa no kubita amazina y’amagenurano.

Umuyaya, umuboyi, karyarugo, rwesamadogo, umuhonga, umutebo, n’andi mazina atandukanye ni amwe mu yo abakozi bo mu rugo bavuga ko bitwa n’abakoresha babo ku mugaragaro, abandi bakayabita bari kumwe n’abana babo, abakozi batumva.

Abakozi bo mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko bahabwa akato n’abakoresha babo. Ibi ngo bikunda gukorwa babahamagara amazina abaninura.

Nk’uko abo twaganiriye batandukanye babivuga, ngo aya mazina atuma bagira umunabi.

Umwe muri bo utarifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati “Izina ryajye bararizi ariko ntibarimpamagara. Ahubwo usanga banyita rwesa(rwesamadongo), karyarugo n’ayandi,… baninura. Ibi rero bituma nanjye ngira umunabi nkaba nabakorera ubugome kandi ntabiramukanye.”

Undi uri mu kigero cy'imyaka 20 ati “Rimwe umwana wo mu rugo nkoramo yarambwiye ngo ndi umuhonga (ni agace k’icyaro k’i Burundi), mubajije aho yabikuye arambwira ngo niko nyina anyita iyo ari kumwe na Se. Byatumye ngira umutima mubi kuva icyo gihe.”

Ngo kuba bitwa aya mazina n’abakoresha babo, bituma bumva ko bahawe akato mu muryango nyarwanda, ndetse rimwe na rimwe bigatuma bahora basiragira mu ngo , bajya gushaka aho barushaho gufatwa neza.

Kwirukanwa nijoro, ihohoterwa ry’uburyo butandukanye, gukora bataruhuka, kwamburwa amafaranga bakoreye no kuyakatwa bya hato na hato, indyo yihariye, kudashimirwa akazi keza bakoze n’ibindi bitandukanye, ni bimwe mu byo abakora akazi ko mu rugo binubira.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’Umuryango wita ku iterambere n’uburenganzira bwa muntu witwa "ADBEF” basaba ko abakoresha bajya bubaha abakozi bo mu rugo, bakirinda kubatesha agaciro.

Abakozi nabo basabwa kubahiriza inshingano zabo neza kandi bakarangwa no kutigomeka ku bakoresha babo.

Abakozi bo mu rugo ni bamwe mu bakora imirimo ivunanye
Abakozi bo mu rugo ni bamwe mu bakora imirimo ivunanye

[email protected]