00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Yakubiswe azira kwihagarika ku muhanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 January 2024 saa 03:53
Yasuwe :

Umugabo yakubiswe mu buryo bukomeye n’abanyerondo bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bamuziza ko yihagaritse ku muhanda uherereye mu Kagari ka Kabuguru ya II.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2024.

Uyu mugabo wari uhetse umwana we yananyweye agasembuye, yakubiswe mu buryo bukomeye ubwo yari atashye avuye mu kabari.

Abaturage babibonye babwiye IGIHE, ko bababajwe cyane n’uburyo aba banyerondo bakubise uyu mugabo bamuziza gusa ko yihagaritse mu nzira.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Birababaje pe! Bamukubise cyane kandi ntibitaga kukureba umwana yari ateruye kuko bamukubitaga akagwana n’umwana we. Basi iyo bamuca amande niba koko hari n’amande baca abanyaye mu nzira.”

Yongeyeho ko babangamiwe cyane n’urugomo rukorwa n’abanyerondo bo muri aka gace kuko atari inshuro ya mbere bahohoteye umuturage bamuziza kwihagarika mu nzira.

Uwitwa Uwamariya Chantal yagize ati “ Nimudukorere ubuvugizi naho ubundi abanyerondo ba hano Rwezamenyo bazica umuntu, uzi ko umuntu avuga bagahita batimbagura?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Nirera Marie Rose, mu butumwa bugufi yahaye IGIHE, yavuze ko abanyerondo bakubise uyu mugabo bamaze gutabwa muri yombi n’ubwo yirinze gutangaza umubare wabo.

Yagize ati “Bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo zibisuzume.”

Polisi y’u Rwanda nayo ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwayo rwa Twitter, yavuze ko aya makuru yayamenye ndetse abagize uru rugomo, bafashwe kugira ngo bakurikiranwe.

Bamwe mu bakekwaho gukubita umuturage azira kwihagarika ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages