00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Ikibazo cy’ibishingwe gikomeje gukurura impaka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 23 May 2013 saa 04:17
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Kabuguru ya I, barinubira imikorere mibi y’ishyirahamwe AGRUN rikora isuku muri ako gace, nyamara ubuyobozi bwo buratunga agatoki abaturage bahengera ijoro riguye bakamenya imyanda ahatarabugenewe.
Nk’uko umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu Mudugudu wa Murambi yabitangarije IGIHE, avuga ko bo bavuze bakarambirwa nfihagire uwumva umpungenge zabo. Yagize ati “Twebwe twaravuze turarambirwa, nawe se ibaze abantu (…)

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Kabuguru ya I, barinubira imikorere mibi y’ishyirahamwe AGRUN rikora isuku muri ako gace, nyamara ubuyobozi bwo buratunga agatoki abaturage bahengera ijoro riguye bakamenya imyanda ahatarabugenewe.

Nk’uko umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu Mudugudu wa Murambi yabitangarije IGIHE, avuga ko bo bavuze bakarambirwa nfihagire uwumva umpungenge zabo. Yagize ati “Twebwe twaravuze turarambirwa, nawe se ibaze abantu barunda ibishingwe imbere y’inzu z’abaturage, uboshye bo batanukirwa nk’abandi, kandi ari bo biri imbere y’inzu zabo induru yabo ntawayikira”.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturagwe mu Kagari ka Kabuguru ya mbere Sibomana Claubit yagize ati “Abo baturage bahaturiye nibo bahajugunya iyo imyanda nijoro, kuko nta kuntu ishyirahamwe ritwara ibishingwe rya rara rikoze isuku none, ejo mu gitondo cya kare ugasanga huzuye ibishingwe byinshi nk’aho nta suku yahakozwe, ubwose wakeka nde wundi uretse abahaturiye?”

Yakomeje avuga ko iryo shyirahamwe rikora neza ahubwo ikibazo ari icy’abaturagte batariha amafaranga y’ibishingwe, hanyuma bagahengera imodoka zijyana ibyo bishingwe zimaze kubitwara neza nijoro bakazana ibyo mu ngo zabo kandi bihishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages