Guhura bagasuzumira hamwe aho imihigo bahize igeze ishyirwa mu bikorwa, kurwanya uburaya n’ibiyobyabwenge kimwe no kwegera abana bahuje ibitsina bakagirwa inama, ni bimwe mu byasuzumiwe muri Kongere y’urubyiruko rw’umurenge wa Rwezamenyo yateranye ku wa 31 Gicurasi 2013.
Kongere ya gatatu y’urubyiruko mu murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, yahuje abahagarariye abandi batowe muri uwo murenge. Insanganyamatsiko yagendeweho muri iyo Kongere ni “Dukore duharanira kwigira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Semitari Alexis, watangije iyo kongere, agira ati “Kongere y’urubyiruko aba ari umwanya wo kureba aho rugejeje imihigo rwahize ndetse no kureba ibitaragezweho byari muri gahunda, bigafatirwa ingamba.”
Yakomeje avuga ko mu byibandwaho muri iyo kongere harimo kurwanya ibiyobyabwenge no kurimbura burundu uburaya buvugwa mu murenge wa Rwezamenyo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu mu murenge wa Rwezamenyo, Munyakazi Sadathi , yatangarije IGIHE ko iyi nama yabafashije ibintu byinshi uretse kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya, bafashe ingamba zo kwigisha urubyiruko rubana ruhuje ibitsina ruba muri uwo murenge, kandi buri kagari kagomba kugira koperative y’urubyiruko mu rwego rwo kwibumbira hamwe biteza imbere.
Ruvugabigwi Martin Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyarugenge yavuze ko urubyiruko rubana ruhuje ibitsina ruvugwa mu murenge wa Rwezamenyo atari azi ko batuye muri uwo murenge. Gusa yongeyeho ko bagiye kubafatira ingamba zikaze kuko nta tegeko ryemerera abantu kubana bahuje ibitsina. Akomeza avuga ko bagiye kubegera bakabigisha, ku buryo bazava muri izo ngeso mbi bishoyemo.



















TANGA IGITEKEREZO