00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali araregwa gukubita abaturage

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 15 May 2014 saa 10:18
Yasuwe :

Abakobwa babiri, Mukandutiye Zura n’undi uzwi ku zina rya Zuzu barashinja Umuyobozi w’Akagari ka Rwezamenyo ya mbere Munyaneza Jacques kubakubita akabakomeretsa abitiranya n’indaya mu gihe bavuga ko badakora uwo mwuga.
Mu kiganiro na IGIHE, aba bakobwa bakubiswe n’uyu muyobozi bavuga koi bi byabaye tariki 9 Gicurasi 2014 ahagana saa tatu z’ijoro, yibeshye ko ari indaya.
Bavuga ko uyu muyobozi yaje ahitwa i Matimba maze indaya zimubonye ziriruka zihungira mu rugo abo bakobwa bari barimo, (…)

Abakobwa babiri, Mukandutiye Zura n’undi uzwi ku zina rya Zuzu barashinja Umuyobozi w’Akagari ka Rwezamenyo ya mbere Munyaneza Jacques kubakubita akabakomeretsa abitiranya n’indaya mu gihe bavuga ko badakora uwo mwuga.

Mu kiganiro na IGIHE, aba bakobwa bakubiswe n’uyu muyobozi bavuga koi bi byabaye tariki 9 Gicurasi 2014 ahagana saa tatu z’ijoro, yibeshye ko ari indaya.

Bavuga ko uyu muyobozi yaje ahitwa i Matimba maze indaya zimubonye ziriruka zihungira mu rugo abo bakobwa bari barimo, byaje gutuma abakubita yibeshya ko na bo ari indaya mu gihe bari baje gusura mugenzi wabo Zuzu nk’uko babitangaje.

Zuzu avuga ko yasuwe na bagenzi be babiri maze mu gihe yari ari guteganya kubaherekeza agiye kuzana telefone ye agarutse atungurwa n’uburyo yasanze bagenzi be baryamishijwe hasi n’umuyobozi ari kubakubita abita indaya.

Zuzu yagize ati: “Nahise mubwira ko atari indaya nanjye andyamisha hasi atangira kunkubita. Mama nibwo yahise asohoka mu nzu kuko bari babasanze bicaye ku gasima avuga ko ntari indaya babona kundeka bakomeza gukubita Zura”.

Imibyimba Mukandutiye Zura yatewe n'inkoti z'umuyobozi

Mukandutiye Zura wakubiswe cyane avuga ko uyu muyobozi yamusebereje mu ruhame ubwo yamukubitaga amwita indaya.

Yagize ati: “Kunyita indaya ntari yo nta cyo byari kuntwara ariko yarankubise ndabyimbirwa ku buryo nakijijwe n’abaturage bashatse kurwana nawe n’abanyerondo bababwira ko ntari indaya babona kundeka”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukubitwa gutyo bagejeje ikirego cyabo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo no ku Murenge wa Rwezamenyo ku buryo yifuza ko barihwa telefone zabo bahatakarije n’indishyi zo guseberezwa mu ruhame.

Mukandutiye yagize ati: “Yaraje indaya zimubonye zirukira mu gikari cy’aho twari twicaye ahita natwe atubwira ngo turyame hasi atangira kudukubita atwita indaya nibwo nyina wa Zuzu yazaga akamuvugira we bakamureka njye nkomeza gukubitwa gutyo”.

Uwitwa Zuzu wakijijwe na nyina waje kumuvugira ko atari indaya avuga ko gukubitwa kwabo byatumye babura telefone zabo.

Yagize ati: “Nkeneye telefone yanjye ya ‘Techno P5’ arabizi kuko nawe narabimubwiye mubwira ko hari umunyerendo nyuma nayibonanye arambwira ngo nimubona nzabimubwire”.

Igikari abakobwa basanzwemo mbere yo gukubitwa

Munyaneza Jacques uregwa gukubita aba bakobwa yemereye umunyamakuru wa IGIHE ko yakubise abo bakobwa babiri abitiranya n’indaya.

Munyaneza yagize ati: “Ni byo narabakubise ngira ngo ni indaya bitewe n’uko nari mbasanze bari ku muhanda saa tanu z’ijoro aho indaya zitegera ariko na byo narabikoze bitewe n’ikibazo cy’umuntu wari umaze kwibwa amafaranga agera ku bihumbi 200 i Matimba bivugwa ko ari indaya zayamwibye”.

Uyu muyobozi akomeza agira ati: “Narahaciye mpageze indaya zimbonye ziriruka kuko nazibujije kuhategera nsanga bivanze n’aba bakobwa kuko nabonaga bose ari indaya bitewe n’igihe aho cyari kigeze numva ko nta mwana waba akiri mu gasozi icyo gihe”.

Yarangije avuga nta buryo uburaya bwacika i Matimba kuko hari n’ababushyigikira dore ko na nyina w’uyu mwana Zuzu avuga ko adashobora kwirukana indaya mu nzu ye kuko ari zo zimutunze.

Umubyeyi wa Zuzu utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Ni byo indaya ntizikwiye ariko ntabwo njye nazirukana iwanjye kuko nizo zituma ntunga abana banjye bane mfite; nzirukanye se nabaho nte?”

Hategekimana Jean Baptiste ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yabwiye IGIHE ko nta muyobozi n’umwe wemerewe kwihanira.

Hategekimana yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, kizira ko umuyobozi wese yihanira, yongeraho ati: “Niba byarabaye bikwiye kwamaganwa”.

Hategekimana akomeza agira ati: “Iyo umuyobozi aramutse asanze umuturage mu cyaha ntiyihanira ahubwo akora raporo akamushyikiriza inzego zishinzwe guhana, rero niba byarabaye koko bigomba gushyikirizwa inzego zimukuriye guhera ku murenge, akarere n’Intara ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu zikamukurikirana kuko iyo ari imiyoborere mibi”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages