Umushinga wo gutangiza ‘Cooperative Bank’ izahuriza hamwe imirenge SACCO yose usa n’uwadindiye, hagendewe ku ngengabihe yari yihawe mbere kuko iyo banki yagombaga gutangira mu mwaka ushize, ndetse mu mwaka 2014 na Perezida Kagame yari yasabye ko itangizwa mu buryo bwihuse.
Ni banki ngo yari yabanje gutekerezwa nk’iyahuriza hamwe Koperative [Umurenge SACCO] zo mu gihugu. Nyuma ngo ubuyobozi bwaje kureba busanga bidashoboka ari na byo byatumye buhindura imiterere yayo.
Uburyo bushya iyi banki yatekerejwemo, busaba ko buri Murenge SACCO uba ukoresha ikoranabuhanga, bityo buri muturage ufitemo konti akayikoresha aho ageze hose mu gihugu, akanabasha gukorana n’izindi banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama cyibandaga ku munsi mpuzamahanga wa Koperative, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke hagomba kubaho Banki imwe ihagarariye SACCO, ikazajya ihuza imikorere yazo na Banki z’ubucuruzi ziri mu gihugu. Gusa ngo ntibyagerwaho hataravugururwa imikorere y’izi koperative cyane mu ikoranabuhanga.
Yagize ati” Ntabwo ibyo bintu bishobora gukorwa, imirenge SACCO igikora nk’uko ikora ubu ngubu, biriya bibazo by’imikorere itajyanye n’igihe, itarinjizwamo ikoranabuhanga ntabwo ushobora kuyijyana muri ubwo buryo bwo kwishyurana n’andi mabanki utabanje gukemura icyo kibazo.”
Yakomeje agira ati” Aha ngaha rero niho ruzingiye, ninaho haturutse uko gukererwa kose, kuko twasanze kubanza guhindura imikorere y’imirenge SACCO ari ikintu cy’ibanze kigomba gukemuka mbere y’uko hashyirwaho iriya ‘Cooperative Bank’ izazihuza mu buryo bwo kwishyurana.”
Minisitiri Kanimba avuga ko gahunda ihari ari uko kwinjiza SACCO zose mu buryo bw’ikoranabuhanga bigomba kuba byarangiye muri Kamena umwaka wa 2017 ari na bwo bizaba bishoboka ko amafaranga yazo yahurizwa muri ya Banki imwe [Cooperative Bank].
Ni urwego ruzaba rufite inshingano zo gucunga, guhuriza hamwe SACCO zose zo mu gihugu, no kuzigenzura kugira ngo hatagira ibibazo by’imicungire y’amafaranga bikomeza kugaragara. Izi nshingano zisanzwe zikorwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ariko Minisitiri Kanimba avuga ko byagoranaga cyane kugenzura.
SACCO zo mu Karere zizahurizwa hamwe, zibyazwe ‘Cooperative Bank’
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) cyatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga buzakoreshwa mu Murenge SACCO bwamaze gutegurwa, hanahugurwa abazafasha guhugura abandi, ndetse ngo muri Nzeli iryo koranabuhanga rizatangira kugeragerezwa mu mirenge SACCO 16 mu gihugu.
Biteganyijwe ko nyuma y’izo, buri kwezi ikoranabuhanga rizajya rigezwa muri SACCO 70 kugeza zirangiye.
Nyuma y’iki gikorwa, SACCO zose ziri mu karere zizahurizwa hamwe, zicungirwe hamwe [mu mutungo n’imiyoborere] bityo zizabe ari na zo zigura imigabane muri ‘Cooperative Bank’. Aha ariko ngo na koperative zindi zizaba zemerewe kugura imigabane.
Iyi Banki izarushaho kunoza imikorere ya za SACCO
Minicom ivuga ko hari koperative zo kubitsa no kugurizanya [Umurenge SACCO] mu gihugu zateye imbere, ariko hakaba n’izindi zugarijwe n’ibibazo by’inyerezwa ry’umutungo, ariko ngo mu gihe zizaba zimaze guhurizwa mu turere hifashishijwe ikoranabuhanga, imikorere izarushaho kunoga.
Ibi kandi biziyongeraho gufasha Banki Nkuru y’Igihugu kubasha kugenzura imikorere ya SACCO zose. Ni mu gihe mu igenzura ryakozwe na RCA mu mwaka ushize, ryakorewe ku Mirenge SACCO 51, byagaragaye ko 41 yabayemo gucunga nabi no kunyereza umutungo ungana na miliyoni 120 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mu Rwanda habarurwa Imirenge SACCO 416, yose ikazahurizwa muri banki imwe.





Amafoto:Luqman Mahoro





Ibitekerezo 0