Iri shuri riherereye mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke ryahawe umuriro w’amashanyarazi muri Gashyantare 2017.
St Joseph Karuganda yatangiye mu 2003, ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba no kuri moteri ariko ntiwakunze kuramba ahanini bitewe na moteri yakundaga gupfa, imirasire y’izuba ntiboneke neza ndetse byanakora byombi umuriro ukaza udahagije ugereranije n’ibyo ishuri ryabaga rikeneye kuwukoresha.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Ushinzwe Amasomo, Uwumucyo Perpétue, yatangarije IGIHE ko kuva bahabwa umuriro w’amashanyarazi imyigire n’akazi ko mu biro byatangiye kugenda neza ndetse n’imitsindire y’abanyeshuri mu gihembwe cya mbere cya 2017 izamukaho 5% ugereranyije n’imyaka yashize.
Muri uyu mwaka w’amashuri iki kigo cyakiriye abanyeshyuri 368 barimo abahungu n’abakobwa biga mu cyiciro rusange no mu mashami ya MEG (Mathematics, Economics and Geography), HEG (History, Economics and Geography) na MCE (Mathematics, Computer and Economics).
Uwumucyo avuga ko mu manota y’igihembwe gishize, abanyeshuri babonye 50% mu kigo cyose bari ku kigero cya 92% kandi batarajyaga barenga 87% mu myaka yashize.
Yagize ati “Mbere y’uko tubona aya mashanyarazi, twari dufite ikibazo cy’umuriro kuko dufite n’ishami rya MCE (Mathematics, Computer, Economics) rikenera gukoresha mudasobwa mu gushyira mu ngiro ibyo biga kandi ntizakora nta muriro. Aho umuriro ubonekeye, igihe cyo gukora pratique (gushyira mu ngiro) cyarongerewe amasaha yikuba hafi gatatu. Abanyeshuri basigaye babona n’igihe gihagije cyo gusubira mu masomo.”
Yakomeje avuga ko n’akazi ko mu biro gasigaye kihuta kuko bakoresha mudasobwa n’imashini zifotora mu gihe mbere hari imashini zitashoboraga kwatswa n’umuriro w’imirasire y’izuba cyangwa moteri.
Mu mezi abiri gusa, abanyeshuri n’abarimu babonye impinduka
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu muri MCE, Mahoro Angelique, avuga ko umwaka ushize yawusoje afite amanota 58% ariko igihembwe gishize yagize 65%, akavuga ko nta kindi gishya yakoze uretse kongera amasaha yo gusubira mu masomo kuko babonye amashanyarazi.
Ati “Twatakazaga igihe kinini tutabasha gusubira mu masomo, ubwo igihe cy’isuzumabumenyi cyaza tugatsindwa. Hano baducaniraga moteri, yaba yapfuye ubwo tukarya tukaryama tudasubiye mu masomo. Ubu aho muriro uziye ikibazo cyarakemutse. Nizeye ko amanota azazamuka kurushaho muri iki gihembwe no mu bindi biri imbere.”
Nshimiyimana Augustin, wiga mu mwaka wa gatandatu MCE, avuga ko yizeye gutsinda neza mu bizamini bya leta kuko isomo ry’ubumenyingiro rikorwa neza kandi akabasha gukoresha amasaha yose ashoboka haba na nijoro mu gusubira mu masomo.
Umwarimu wigisha Ubumenyi bw’Isi, Twagirimana Emmanuel, avuga ko bamaze kubona impinduka mu mezi abiri gusa ashize babonye amashanyarazi kuko babasha gutegura amasomo neza bakanayigisha neza bifashisha mudasobwa n’ibyuma byerekana amashusho (projectors) kandi n’abanyeshuri bagakorera ku gihe imikoro baba bahawe.
Ikiguzi cyaragabanyutse
Nubwo moteri yakoreshwaga igihe gito ubundi ikigo kikarara mu icuraburindi n’ibikoresho bigomba umuriro ntibikoreshwe uko bikwiye, Umucungamutungo w’Ikigo, Harerimana Augustin, avuga ko amafaranga yagendaga kuri moteri ari menshi cyane ugereranyije n’ayo barimo gukoresha mu kugura umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati “Gukoresha moteri byaraduhendaga cyane kuko yadutwaraga amafaranga agera ku bihumbi 250 ku kwezi harimo aya mazutu no kuyikora igihe yapfuye ariko ubu tumaze kugura umuriro w’amafaranga ibihumbi 100 gusa mu gihe gikabakaba amezi abiri.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko ibigo by’amashuri bigera ku 56.1% bimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, harimo 133 byawuhawe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.



















TANGA IGITEKEREZO