Umuhango wo guha Mamisa Salukombo ubwenegihugu wabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020.
Salukombo Faruda Mamisa nyuma yo guhabwa ubwenegihugu yashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’isezerano yamuhaye risohoye.
Ati “Isezerano Perezida yampaye ndaribonye kandi ndabyishimiye byanshimishije, nzubahiriza amategeko y’igihugu. Umugabo wanjye ni we wanzanye mu gihugu mpabyariye abana batatu.’’
Yijeje kuzitangira igihugu nk’abandi Banyarwanda kuko nawe afite ako gaciro.
Yakomeje ati “Ubu ngomba kurwanirira igihugu cyanjye nk’Umunyarwandakazi kandi nkabikora ku bushake nkorera igihugu cyanjye.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, nyuma yo gushyikiriza Mamisa Salukombo icyangombwa kimwemerera ubwenegihugu yamubwiye ko kuba abuhawe hari inshingano agomba kugira zo kwitangira igihugu nk’abandi Banyarwanda.
Ati “Imvugo niyo ngiro ibyo perezida yakwemereye bishyizwe mu bikorwa byatangiye gutegurwa kuva cya gihe umusaba kuba Umunyarwanda byemewe n’amategeko. Ubwo ubaye Umunyarwanda ugomba kugira inshingano zo gukunda igihugu no guharanira kucyitangira. Winjiye mu muryango Nyarwanda ugiye guhabwa indangamuntu ntizakubere ikarita ahubwo ijye ikwibutsa igihango ugiranye n’abandi Banyarwanda cyo kubaka u Rwanda rw’ibihe byose.’’
Ubwo Perezida kagame yasuraga Akarere ka Rubavu muri Gicurasi 2019 mu bibazo yagejejweho n’abaturage harimo uyu mugore wamubwiye ko yashakanye n’Umunyarwanda akaba atuye ariko ababazwa nuko abana be nta bwenegihugu bagira kandi ko ku murenge ntacyo bamumariye.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yahaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kureba uko byakemuka abana bagahabwa ubwenegihugu kuko ari Abanyarwanda ndetse na nyina na we niba abushaka akabuhabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!