Muri Hotel Marriot Marquis ahari bubere igikorwa nyir’izina cya Rwanda Day guhera ku muryango kugera mu bushorishori bw’uyu muturirwa ufite ibyumba bisaga 1500, indirimbo zirimo gucurangwa muri bya byuma kabuhariwe mu kuzamura abantu kugera mu byumba, ni indirimbo Nyarwanda za karahanyuze ziganjemo iz’Abanyarwanda nka Orchestre Impala, Nyiranyamibwa, Kayirebwa ndetse n’abandi.
Mu ruganiriro rw’iyi Hotel niho umunyamakuru wa IGIHE yasanze abantu benshi bitabiriye Rwanda Day, aho yabashije kuganira na Dr James Vuningoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).
Dr Vuningoma yatangarije IGIHE ko icyo bazaniye Abanyarwanda ari ukubasangiza umuco ibyo baba barimo n’ibikorerwa mu Rwanda byazanywe mu gusobanura umuco n’akamaro kawo, aho hazibanda ku imurika bikorwa ry’Ingoro Ndangamuco Nyarwanda , ndetse n’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi.
Dr Vuningoma avuga ko hari n’ibiganiro mbwirwaruhame, ndetse hari bube n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyibanda ku muco n’ubusabane.
Abo muri North Dakota bahageze kuwa Kane
Nubwo umunsi nyir’izina wa Rwanda Day uba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, ntibyabujije abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota kuza iyarubika, dore ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane bari bamaze gusesekara i San Francisco.
Uwizeye Ally Soudy uyobora ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iyo Leta, yabwiye IGIHE ko iri zinduka ryabo ryari rigamije kugira ngo bahagere mbere babashe kwakira abandi bazaba baje baturutse mu bindi bice by’isi ari nako byagenze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.
Uwizeye Ally Soudy, avuga ko abantu barenga 20 baje baturutse muri North Dakota baje gushyigikira no kugira uruhare mu kintu cyose cyateza Abanyarwanda imbere noneho byongeye ku bantu baba hanze y’u Rwanda baba bakeneye gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no kugira indangagaciro nyarwanda.
Cyusa Alice uhagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’isi nawe yatangarije IGIHE ko abanyarwanda bakereye Rwanda Day kuva mu mfuruka zose z’isi, hakaba hari abavuye mu Rwanda, u Buholandi, Canada, Norvege ndetse no mu bindi bihugu ku migabane yose y’isi.
Cyusa avuga ko kuba hari umwihariko muri iyi Rwanda Day y’ibijyanye n’umuco ari ibintu byiza kuko n’ubundi mu gukemura ibibazo by’umuryango nyarwanda haba mu gihe cya kera no mu gihe cy’ubu byose byagiye bikorwa hashingiwe ku ndangagaciro z’umuco.
Akaba avuga ko ari ishema rikomeye ku Rwanda n’Abanyarwanda kuba iyi Rwanda Day igiye kubera muri uyu Mujyi wa San Francisco wateye imbere mu buryo bugaragara dore ko ari umujyi ukorerwamo ubucuruzi butandukanye cyane ko wubatse ku Nyanja ya Pacifique.
Kabengera Claude umwe mu banyamakuru b’Abanyarwanda kuri ubu iri mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuye muri Leta ya Arizona Mujyi wa Phoenix yabwiye IGIHE, ko atari gusiba uyu munsi kuko wibutsa Abanyarwanda inshingano zabo mu kugeza igihugu ku iterambere rirambye.
Kuri ubu imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanyije muri Hote Marriot Marquis.
Abanyarwanda bageze i San Francisco
Andi mafoto: Mu nzira zerekeza kuri Hotel Marriot Marquis
Mazimpaka Jean Pierre - San Francisco



















TANGA IGITEKEREZO