Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011, aregwa ibyaha bibiri birimo ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye. Yageze mu rukiko kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2017, aherekejwe n’Umwunganizi we mu mategeko ndetse na mama we yari ahari.
Sandra Teta w’imyaka 25 yari yambaye imyenda y’iroza iranga abagororwa, afite umusatsi muke, yambaye n’amaherena mato; inzara ze zari zisize irangi ry’umukara.
Sandra Teta afitanye ibibazo n’ikompanyi icuruza inzoga zikomeye yitwa STS Trade Ltd imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu yahawe ubwo yateguraga ibirori bya ‘Teta All Red Party’.
Sandra yabwiye Inteko iburanisha ko Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso bimushinjura birimo ibiganiro yagiranye n’umwe mu bo muri iyo kompanyi yari yaramuhaye ikiraka cyo kuyamamariza ibinyobwa.
Yavuze ko atigeze ahemukira iyi kompanyi kuko ibyo bumvikanye byose yabikoze.
Umwunganizi we mu mategeko yashimangiye ko iyo kompanyi yahaye Teta ikiraka cyo kuyamamariza inzoga aho kuba kuzigurisha, kandi ko nta kimenyetso gifatika Urukiko rw’Ibanze rwashingiyeho kigaragaza ko bamuhaye izo nzoga ngo ajye kuzigurisha, agahamya ko kuba Teta atarumvikanye n’uwo bari bafitanye amasezerano bitamuhamya icyaha cy’ubuhemu.
Ku bijyanye na sheki bivugwa ko yatanze muri Serena Hotel itazigamiye, yavuze ko yayishyuye kandi ko hari n’impapuro zibyemeza, bityo ko ntacyo yayikurikiranwaho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga impamvu Teta n’umwunganira bashingiraho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, nta shingiro zifite bitewe n’uko uregwa atabashije kugaragaza neza inenge z’icyo cyemezo.
Umushinjacyaha yavuze ko nubwo Teta avuga ko yishyuye amafaranga yose angana na miliyoni eshanu yasabwaga, yabikoze icyaha cyaramaze gukorwa, bityo ngo ntibyakuraho ko yagikurikiranwaho, ibyo abona nk’impamvu ikomeye ituma agomba gukurikiranwa afunzwe.
Sandra Teta yasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungurwa akaburana ari hanze kuko ngo afite ababyeyi bamwishingira, umwirondoro we n’aho atuye bizwi, ibyo ashingiraho avuga ko atatoroka igihugu.
Ibyo byanashimangiwe n’umwunganizi we mu mategeko wavuze ko kuba umukiriya we azwi n’aho atuye hakaba hazwi bitatuma akomeza gufungwa.
Yashimangiye kandi ko miliyoni eshanu zitatuma Sandra Teta atoroka igihugu dore ko ari umunyamideli wamamariza abantu benshi, ndetse ko akorera amafaranga aruta ayo, akabishingiraho asaba ko yajya yitaba urukiko adafunzwe.
Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa kuwa 31 Werurwe 2017.


















TANGA IGITEKEREZO