Mu ibaruwa uyu muryango washyize ahagaragara yiswe “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 7 Mata 1994 – 7 Mata 2015, Kutibagirwa no kuba maso mu kurwanya urugomo”, yagaragaje ko ibabajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikaba ifashe u Rwanda n’Abanyarwanda mu mugongo.
Yagize iti “Uyu ni umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Mu gihe Abanyarwanda bibukana akababaro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Kominote Sant’Egidio yongeye gufata u Rwanda n’abanyarwanda bose mu mugongo.”
Ikomeza igira iti “Muri izi ntangiriro z’ikinyejana cya 21, kwibuka ibyabaye, mu gihe Isi yibasiwe n’amakimbirane menshi arimo kumena amaraso n’intambara zigenda zirushaho kuba nyinshi, zikibasira cyane cyane abaturage b’inzirakarengane, bazira ubwoko bwabo cyangwa imyemerere yabo, bidufashe kubona no kuzirikana ububi bwa Jenoside, binadufashe guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi”.
Iyi baruwa isoza isaba ahagomba kwibandwa ngo Jenoside itazongera kugira n’ahandi yaba ku Isi.
Iti “Muri uku kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, dushimangire akamaro ko Kwibuka no kubifatanya no kwita ku gutoza abakiri bato umuco w’amahoro, kubahana no kugira indangagaciro z’uburinganire bwa bose, kugirango sosiyete irusheho kunogera bose no kutarangwamo ivangura. U Rwanda rwa none rwigobotoye urwango maze rukiyubaka, rukomeze kubera abandi urugero rugaragaza ko amahoro ari yo nzira yonyine iganisha ku iterambere”.
Kuwa 26 Kamena 2014, Umuryango wa Sant’Egidio watumiye kandi wakira abagize umutwe wa FDLR ku cyicaro cyayo i Roma mu Butaliyani, aho bahuriye na bamwe mu bayobozi bakomakomeye b’Umuryango w’Abibumbye, bikaza gufatwa nko gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe ndetse n’ubushotozi ku Rwanda.
Padiri Don Francesco Tedeschi, Umuyobozi wa Sant’Egidio yandikiye IGIHE avuga ko ubutumire bahaye FDLR butagamije kuyishyigikira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Padiri Francesco yasobanuye ko inama yari igamije kureba niba ibyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR ari ibyo kwizerwa ndetse asobanura ko u Rwanda rudakwiriye guhezwa (soma guheezwa) mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro mu karere nk’uko ruhora rushyize imbere umutekano n’amahoro by’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO