00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 1 April 2021 saa 10:48
Yasuwe :

Sosiyete ifasha Abanyarwanda kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa, SATO Rwanda, yahaye ishuri ribanza rya Gahanga II, riherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ubwiherero butandatu muri gahunda yo kurwanya indwara zishobora guterwa n’umwanda.

Igikorwa cyo gutanga ubu bwiherero cyabaye ku wa 31 Werurwe 2021 cyitabirwa n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Gahanga II ndetse n’abayobozi ba SATO Rwanda.

Iyi misarane ikoze mu buryo yoroshya ibijyanye n’isuku, nk’aho iyo umuntu amaze kuyikoresha ihita yipfundikira kugira ngo umwuka mubi cyangwa isazi ziyivamo zitagira ingaruka mbi ku bandi.

Ni imisarane ikoze ku buryo kuyitunganya bitwara amezi make mu bwoko bwayo butandukanye burimo iyo kwicaraho cyangwa gusutamaho. Mu bijyanye no kuvidura ubwiherero, nabyo byorohera ababikora kuko abantu batabasha gushyiramo ibyo babonye byose.

Rubaduka Mathias uyobora Itorero ry’Abangilikani muri Paruwasi ya Gahanga iri shuri ryubatsemo, yavuze ko SATO Rwanda yafashije iki kigo mu guharanira isuku ndetse no kurwanya indwara zishobora guterwa n’umwanda.

Ati “Aho ubu bwiherero bwagereye muri iki kigo, hari byinshi bwahinduye, nta mwanda buteza, nta sazi zitumuka mu bwiherero, ubona ko n’abana bajyamo mu buryo bworoshye. Nta munuko kubera ko zirifunga zikanifungura iyo bibaye ngombwa. Rero twashimira umuyobozi wa SATO Rwanda kubera uburyo yagiye atwitaho muri iki gihe tumaranye.”

Umuyobozi wa SATO mu Rwanda, Ntaganira Cyrus, yavuze ko ubwiherero bwa SATO bufite umwihariko wo kugabanya amazi abantu bakoreshaga babusukura.

Ati “Ubwiherero bwa SATO bukozwe muri Pulasitiki, bufite umwihariko wo kwipfundura bukanipfundikira igihe bumaze gukoreshwa. Ikindi ni uko uburyo ubwiherero bwa SATO bukoze muri wa mubiri wabwo, umwanda iyo ugiyeho uhita ugenda, ikindi bikanafasha mu kubusukura kubera ko busukurwa n’amazi make, ni ukuvuga igikombe kimwe cy’amazi gishobora kuwusukura.”

Yavuze ko bahisemo guha iri shuri ubwiherero kugira ngo barifashe kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa mu kubungabunga isuku.

Ati "Iriya misarani yatezaga ikibazo cyane cyane nk’aho idapfundikiye kuko ubona amasazi ajyamo akaba yateza umwanda ku bintu ndetse abantu bakandura indwara zitandukanye zirimo izimpiswi, inzoka.”

Ntaganira yavuze ko ubu bwiherero bwa SATO ari n’igisubizo ku babyeyi birirwaga bahangayitse ko abana babo bashobora kugwa mu bwiherero.

Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19, hanatanzwe robine ebyiri zizwi nka ’SATO tap’ zifite umwihariko wo gukoresha amazi make kandi umuntu agakaraba neza uko byagenwe n’inzego z’ubuzima.

SATO ikomoka mu Buyapani, mu Rwanda ikaba ikorera mu Gakiriro ka Gisozi mu nyubako ya Ecomem Co Ltd.

Ubwiherero bwa SATO iyo bumaze gukoreshwa buhita bwifunga
SATO igira ubwiherero buri mu byiciro bitandukanye
Gukorera isuku ubu bwiherero biroroha
SATO Rwanda itanga ubu bwiherero ku babishaka bose harimo n'ibigo by'amashuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages