00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Liam Payne wamamaye muri ‘One Direction’ yasuye hoteli umuhungu we yahanutsemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 October 2024 saa 06:09
Yasuwe :

Geoff Payne ubyara Liam Payne uheruka gupfa ahanutse muri hoteli yari acumbitsemo muri Argentine, yayisuye anagera aho abafana b’umuhungu we bagiye bandika ubutumwa bamusezeraho.

Ubwo yageraga muri Argentine uyu musaza yakurikiwe n’igikundi cy’abafotozi cyane yerekeza kuri hoteli umuhungu we yapfiriyemo.

Uyu musaza yerekeje mu Murwa Mukuru wa Argentine, Buenos Aires nyuma y’urupfu rw’umuhungu we.

Ubwo yavaga muri hoteli yari acumbitsemo yerekeza mu ya Casa Sur hotel umuhungu we yapfiriyemo byanyuzwaga kuri televiziyo imbone nkubone, n’ubwo umuryango we wari wasabye ko habaho kubaha ubuzima bwite bwawo muri ibi bihe barimo bikomeye.

Uyu musaza kandi yasuye hanze ya Casa Sur hotel, aho abafana b’umuhungu we bagiye bandika ubutumwa bamusezera, ashimira abari bahateraniye.

Ubwo yahageraga abafana bitambitse abanyamakuru bamwe bavuga ko bashakaga ko abona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bandikiye umwana we.

Geoff Payne yanasuye ibitaro Liam Payne aruhukiyemo, mu gihe yateguraga uko umurambo we wajyanwa mu Bwongereza ku ivuko.

Ntabwo igihe Liam azajyanwa mu Bwongereza cyari cyatangazwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 kandi abafana bari bateraniye mu Murwa wa Wolverhampton mu Bwongereza aho Liam akomoka, bari kumwunamira.

Liam Payne yapfiriye muri Argentine ari mu biruhuko, ndetse ubuyobozi bwa Hoteli bwatangaje ko ibyasanzwe mu cyumba cyayo, byasanzwemo ibiyobyabwenge n’ibisindisha.

Uyu muhanzi witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2024, yapfuye azize ihungabana ry’uburyo butandukanye; ndetse n’ibikomere byo kuviramo imbere n’iby’inyuma yagize ubwo yahanukaga kuri hoteli yari arimo.

Bivugwa ko icyatumye ahita ava mu mubiri ari ibikomere bihambaye yagize ku mutwe. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza hifashishijwe abatangabuhamya batanu bagerageje gufasha uyu musore mu masaha ye ya nyuma, ariko bikaza kuba iby’ubusa.

Uyu musore yapfuye nyuma y’igihe kinini ahanganye no kuganzwa no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse yajyanywe mu kigo gifasha ababaswe nabyo ariko biba iby’ubusa.

Bivugwa ko byahumiye ku mirari ubwo Universal Music Group yamufashaga mu muziki yahitagamo kumureka mu mezi make ashize mbere y’uko apfa.

Si yo gusa n’abandi benshi bamubaga hafi bagiye bamucikaho asigara ari nyakamwe ari nabyo byamwongereye agahinda gakabije akarushaho kunywa ibiyobyabwenge.

Agahinda kari kose mu muryango wa Liam Payne
Geoff n'Umuhungu we bakundaga kugira urugwiro
Abafana bari benshi ubwo se wa Liam yageraga aho bamwandikiye bamwunamira
Umuhanzi Liam Payne wamamaye muri ‘One Direction’ yitabye Imana ku myaka 31 y'amavuko
Uyu musaza ari gutegura uko umurambo w'umuhungu uzagera mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages