00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se yishwe kuko yashatse Umututsikazi, Nyirasenge arabamagana: Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 June 2023 saa 01:19
Yasuwe :

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi 100 gusa, yaturutse ku rwango rwigishijwe imyaka myinshi kugeza ubwo umubyeyi yihakana umwana, umuryango ukihakana umuvandimwe ngo ni uko yashakanye n’Umututsi cyangwa usa na bo.

Uwacu Julienne wabaye Umudepite, Minisitiri wa Siporo, uyu munsi akaba ashinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (Minubumwe), yiciwe ababyeyi muri Jenoside, Se bamuziza ko yashakanye n’Umututsikazi.

Ni ubuhamya bwakoze ku mutima abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”.

Iki gikorwa cyahuje urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kamena 2023, kibera mu Ntara y’Amajyepfo muri Gymnase y’Akarere ka Gisagara.

Mu kiganiro cyari gifite inyito yo ‘kwibuka twiyubaka, igihango cyacu’, Uwacu yasangije urubyiruko igipimo cy’uburyo urwango rwigishijwe n’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwacu yavutse ku babyeyi babiri badahuje icyitwa amoko [abahutu n’abatutsi]. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 13, ku itariki 8 Mata 1994, kuwa Gatanu saa munani nibwo ababyeyi be bombi bishwe. Nyina yari Umututsikazi, Se akaba Umuhutu.

Yagize ati “Papa yari umuhutu [muri ubwo bwoko] ariko yishwe ngo kuko yashatse Umututsikazi, bamwe mu bagize uruhare mu gutegura urupfu cyangwa mu kuzana abishi b’ababyeyi banjye, harimo n’abavukana ku ruhande rumwe na Papa”.

Ku itariki 7 Mata 1994, Umuryango wo kwa Nyina wa Uwacu bari babishe bose barangiye basigaranye n’abo kwa Se gusa.

Yabwiye urubyiruko ko abo kwa Se bavugaga ngo nibice Abatutsi, bice n’ibyimanyi bitazabaza aho ba nyirarume bagiye. Ibi byavugwaga n’umuntu bafitanye isano.

Ati “Masenge uvukana na Papa yaratwanze, aravuga ngo ‘iyo musaza we aza kumva impanuro yahawe ntakomeze kwizirika ku mututsikazi ntaba apfuye. Ntashaka na we kwishyiraho abo bana ngo ejo atazabazira”.

Uwacu ashimira ubuyobozi bwiza bwabohoye u Rwanda, bukiyemeza kubaka igihugu cy’abanyarwanda bose hatitawe aho uyu n’uyu avuka nk’uko abashenye u Rwanda babikoraga.

Ati “Iyo tutagira igihugu, iyo tutagira abayobozi batekereza birenze uko abantu basanzwe batekereza ngo bavuge ngo iki gihugu ni icy’abanyarwanda, hatitawe ku wo yavutseho”.

“Kubaho kwacu ni ubumwe bwacu, ingengabitekerezo ya Jenoside abayikwiza ni abashaka kudusenya, ni abashaka kudusubiza muri ya mateka n’abatatwifuriza ejo heza”.

Uwacu yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe yo kuba bafite igihugu kitabatoza urwango, bakifashisha uburyo bwose bahawe kugira ngo barwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, yerekanye ko imvugo z’urwango ziri kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri iki gihe atari bishya kuko ari ibitekerezo byaturutse mu bateguye Jenoside mu Rwanda.

Ati “Ni ibitekerezo byavuye ahangaha bimera imizi tubona uyu munsi. Ahanini biterwa n’amahanga yagiye abigiramo uruhare by’umwihariko mu kurebera”.

Ndahiro avuga ko uko kwirengagiza kw’ibyabaye mu Rwanda ari nako kwirengagiza ibibera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo muri iki gihe.

Yibukije ko abagize uruhare muri Jenoside rwari urubyiruko rwayishowemo nk’uko rwakoreshejwe mu kwirukana bagenzi babo mu mashuri ariko ni n’urwo rubyiruko rwabohoye igihugu cyacu.

Ati "Kubaho neza kw’iki gihugu ni amahitamo yanyu. Ni byo bizatuma turwana ku gihugu cyacu mu maboko no mu bwenge. Igishaka kumunga imbaraga z’ubumwe bwacu kirwa

Ibipimo ku bumwe n’ubwiyunge byerekana ko Abanyarwanda 94% bumva neza ubumwe n’ubwiyunge ariko abagera kuri 27% bafite ibikomere bakomora ku mateka.

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima mu 2018, bwagaragaje ko abagera ku 10% ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14-18 bafite ikibazo cy’ihungabana rishingiye ku mateka.

Uwacu Julienne yabwiye urubyiruko uko urwango rwigishijwe kugera aho umubyeyi yanga uwo yabyaye
Tom Ndahiro yabwiye urubyiruko ko kubaka u Rwanda biri mu nshingano zarwo
Urubyiruko rwaganirijwe na Gasore Serge, Uwacu Julienne, Tom Ndahiro na Mukiza Willy Maurice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages