Ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, byahitanye abantu 131 byabaye ku wa 2-3 Gicurasi 2023 ndetse byanatumye abaturage bashyirirwaho inkambi zo kubafasha.

Kuva icyo gihe hashyizwe imbaraga mu gusana ibyangiritse no kongera gutuza abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza.

Mu byasanwe harimo n'ikiraro cyubatswe ahari icya Gasenyi cyatwawe n’ibiza, cyakozwe mu buryo budateza ibyago aho cyashyizwe hejuru cyane y’Umugezi wa Sebeya ndetse cyubakishwa ibyuma ku buryo bafite icyizere ko kizaramba.

Ubwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yasuraga aba baturage nyuma y’ibiza, yarahanyuze ndetse asiga yemereye abaturage ko bagomba kubona ikiraro gishya kuko icyari gihari cyari cyangiritse.

Nubwo kitarashyikirizwa abaturage ku mugaragaro ariko imirimo yo kucyubaka iragana ku musozo dore ko cyakorewe umusingi w’amabuye ndetse cyubakishwa ibyuma bikomeye bitandukanye n’icyari gihari mbere.

Abaganiriye na Radio Rwanda bagaragaje ko bishimiye iyubakwa ryacyo ndetse bashimangira ko kigiye kongera koroshya ubuhahirane ku baturage batuye Umurenge wa Kanama n'uwa Nyundo.

Umwe yagize ati “Mu gihe cy’ibiza haturukagamo abantu benshi cyane bamwe bakabakuramo banapfuye, none iki kiraro twarakibonye turishima kuko gifite umusingi ukomeye kandi cyubatswe neza hakoreshejwe ibyuma gusa.”

Undi yagize ati “Hakurya muri Gasenyi twacuruzaga ibitoki ubu rero noneho byanyuraho. Mbere kitarabaho wasangaga bitanyuraho kubera n’impungenge z'uko umuntu yagwamo ariko ubu turi kwishima kuko n’abana tugira impungenge z’uko bagwamo.”

Umuyobozi w'Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yagaragaje ko imirimo yo kubaka iki kiraro igeze ku musozo ndetse yizeza abaturage ko hari n’ibindi biteganywa kubakwa mu bindi bice.

Ati “Hari ibiraro bigera kuri bitatu bigiye kubakwa, harimo na kiriya ugana kuri Diyoseze ya Nyundo kandi aho hazubakwa ikiraro kinini ku buryo imodoka nto cyangwa nini zajya zigikoresha cyane ko hariya tuhafite ibikorwa remezo bitandukanye.”

Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yerekanye ko ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, abagera 110 barakomereka mu gihe umwe yaburiwe irengero.

Mu bikorwaremezo, byangiritse harimo inzu 5963 zasenyutse, imihanda minini 20 yangiritse, inganda z’amashanyarazi 12 zangiritse n’inganda umunani z’amazi zose zasanwe.

Ibiza bikimara kuba abantu 20.326 ni bo byavanye mu byabo ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira. Aba baturage bamaze guhabwa ubufasha bw’ibiribwa bugera kuri toni 426.

Abaturage barishimira ko iki kiraro cyazamuwe ku buryo kitapfa gutwarwa n'amazi
Abaturage barishimira ko iki kiraro cyazamuwe ku buryo kitapfa gutwarwa n'amazi
Imirimo yo kubaka ikiraro irarimbanyije
Imirimo yo kubaka ikiraro irarimbanyije
Imvura yaguye muri Gicurasi 2023 yangije ibikorwaremezo birimo n'imihanda mu Karere ka Rubavu
Imvura yaguye muri Gicurasi 2023 yangije ibikorwaremezo birimo n'imihanda mu Karere ka Rubavu
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Rubavu, yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n'amazi
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Rubavu, yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n'amazi