00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Sebulikoko ntiyazira kuba RTDA itarakoze ibyo yasabwaga”

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 September 2013 saa 01:00
Yasuwe :

Mu gihe rukigeretse mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge hagati y’Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) na JV Sebulikoko & Berco Construction, ku mpamvu zo kudahabwa isoko iyo Sosiyete y’ubwubatsi yatsindiye, baburana mu mizi y’urubanza rwageze ku musozo, uhagarariye Leta muri urwo rubanza yavuze ko Rwiyemezamirimo atabazwa amakosa yakozwe na RTDA itaramuhaye “acte d’engagement”.
Ku wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013, mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge hakomeje (…)

Mu gihe rukigeretse mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge hagati y’Ikigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) na JV Sebulikoko & Berco Construction, ku mpamvu zo kudahabwa isoko iyo Sosiyete y’ubwubatsi yatsindiye, baburana mu mizi y’urubanza rwageze ku musozo, uhagarariye Leta muri urwo rubanza yavuze ko Rwiyemezamirimo atabazwa amakosa yakozwe na RTDA itaramuhaye “acte d’engagement”.

Ku wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2013, mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge hakomeje urubanza ruri hagati ya RTDA na JV Seburikoko, aho RTDA iregwa kuba itaratanze isoko JV Sebulikoko yatsindiye, bityo icyo kigo kigasabwa gutanga isoko ndetse n’indishyi z’uko cyakereje imirimo, bitaba ibyo kishyura indishyi igera kuri Miliyari eshatu na miliyoni mirongo itanu (3,050,000,000). Iri buranisha ni ryo ryanyuma kuko urubanza rutegeje gusomwa.

Nyuma y’uko ku itariki ya 10 Nzeri 2013, Uhagarariye Leta mu rukiko, Me Theophile Mbonera yireguye mu rukiko, mu gihe kingana n’amasaha ane, ku itariki ya 25 Nzeri 2013, impande zombi zongeye guhagarara imbere y’umucamanza, zisobanura bwa nyuma.

Ubwo umucamanza yabazaga Me Mbonera niba RTDA yaratanze “acte d’engagement” noneho JV Sebulikoko & Berco Construction ntiyuzuze ibyo yasabwaga bigatuma idahabwa isoko, Me Mbonera yisobanuye avuga ko ingwate JV Sebulikoko & Berco Construction itatanze ntaho ihuriye no gusinya “acte d’engagement”, we akibaza ingaruka yaba ifite mu isoko. Ati “Ikibazo dufite si uko acte d’engagement itasinywe mu minsi 28 iteganywa mu gitabo cy’ipiganwa, ahubwo ni ingwate itaratangiwe igihe ndetse n’iyatanzwe ikaba atari yo twashakaga.”

Me Mbonera abajijwe uwari gutanga “acte d’engagement» ndetse n’uwabibazwa, avuga ko RTDA ari yo yagombaga kuyitanga kandi ibyo bitabazwa JV Sebulikoko & Berco Construction. Ati “Urwego rwatanze isoko ni rwo rwohereza “Acte d’engagement” ngo uwaritsindiye ayishyireho umukono. Iyo rutayitanze ntirwabyitwaza ngo rukureho isoko. Bivuze ko uwegukanye isoko akimara kubona “Acte d’engagement” mu minsi 28 yagombaga kuba yaratanze ingwate. Ariko kandi iyo batanga ingwate ya banki ntacyari gutuma badahabwa isoko n’ubwo nta “Acte d’engagement bari kuba bahawe.”

Ku birebana n’aho RTDA ikura kuba ingwate ya Banki ariyo yari yemewe gusa, niba byarasabwe na Banki nyafurika y’Iterambere (BAD) cyangwa ari bo babishatse, Me Mbonera yasobanuye ko igitabo cy’amasoko cya BAD ari kinini kandi kiri ku rwego mpuzamahanga, noneho RTDA ikaba yarakuyemo ibyo ikeneye yongeramo ibyo ishaka. Ati “Kuvuga ko ingwate ya banki ariyo igomba gutangwa gusa si BAD yabisabye kuko mu gitabo cyayo ntabirimo, ni RTDA yabyongeyemo. Ibyo kandi biteterwa n’isoko si ko tubisaba ku masoko yose.”

Harimo urujijo, akagambane n’amananiza

Abahagarariye mu rubanza JV Sebulikoko & Berco Construction, Me Aloys Mutabingwa, Me Janvier Rwagatare na Me Felicien Gashema, bavuga ko kuba RTDA yarimye umukiriya wabo isoko harimo urujijo, igihirahiro n’amananiza byatumye iyubahirizwa ry’amategeko ridindira.

Me Mutabingwa avuga ko RTDA yirengagije amategeko kuko na BAD yagombaga gutanga amafaranga y’umushinga 100%, yabagiriye inama ibasaba kwirinda kwirinda kunyuranya n’ibyo amategeko ateganya, inavuga ko bizagora cyane kongera igihe cy’umushinga kuko ukomeje gukererwa.

Me Mutabingwa avuga ko RTDA yashyize urujijo mu isoko ivuga ko Rwiyemezamirimo yatanze ingwate itari yo nyamara atarigeze ahabwa “Acte d’Engagement” ngo igihe giteganywa kirenge ndetse n’iyatanzwe yari iy’agateganyo. Ikindi avuga ni uko byabaye ngombwa ko RTDA ikora igenzura rya kabiri ry’uwahawe isoko, ibyari byarakozwe bigasubirwamo, nyamara yagaragarizwa ko nta kibazo uwatsinze afite ubushobozi, ntahabwe ibyo yemerwa n’amategeko.

Avuga ko hajemo amananiza kuko RTDA itigeze itanga amasezerano y’umuimo y’agateganyo, ahubwo igatsimbarara ku ngwate, nyamara igihe cyo kuyitanga cyari kitaragera kuko nta “Acte d’engagement” JV Sebulikoko & Berco Construction yigeze ihabwa. Ikindi ni uko ngo RTDA itigeze yohereza muri BAD amasezerano y’akazi kugira ngo iyemeze imirimo itangire.

Akomeza avuga ko byabayemo urujijo aho Minisiteri y’imari yabyinjiyemo igaba BAD ko amafaranga y’Umushinga w’umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, yahindurirwa mu bindi bikorwa.

Me Rwagatare Janvier avuga ko ibyo bigaragaza urujijo, uburiganya n’amananiza RTDA yifitemo igakoresha n’izindi nzego. Hagaragajwe kandi inyandiko zagiye zinyura hagati mu bakozi ba RTDA n’ikigo ndetse na BAD, zitwaga ko ari ibanga, zimwe zitanga inama. Izo nyandiko zirimo iyo ku wa 28 Werurwe 2013 BAD yandikiye Umuyobozi wa RTDA imumenyesha ko itumva impamvu z’itinda ry’isoko. Hari kandi inyandiko “Internal memorandum” yo ku wa 5 Gashyantare 2013, Umuyobozi wa RTDA Guy Kalisa yandikiye akanama gashinzwe amasoko ko kongera kugenzura ibyangombwa byatanzwe na Sebulikoko ko bitari ibihimbano.

Izo nyandiko zagaragajwe zatumye uhagarariye RTDA mu rubanza Me Thepohile Mbonera avuga ko zari ibanga, abazigaragaje bagomba kubazwa uburyo bazibonye.

Me Aloys Mutabingwa ati “Igihugu cy’u Rwanda gishyigikiye ko habaho gukorera mu mucyo ubirwanya akaba ari we ubiryozwa. Nta muntu ukwiye kuryozwa ukuri yashyize ahagaragara, kuko nta mategeko ahari yabuza umuntu kugaragaza ibimenyetso byagira uruhare mu mikirize y’urubanza. Agaciro k’ikimenyetso karangwa n’ikimenyetso ubwacyo, si amagambo. Duhagaze mu rukiko twifuza ko amasoko ya Leta atangwa hakurikijwe amategeko. Amayeri n’uburiganya bigamije guhuguza ibyo Sebulikoko yemerewe n’amategeko, ubifitemo uruhare agomba kubiryozwa.”

Udushya mu rukiko

1. Kuvuguzanya mu rubanza

Abahagarariye RTDA, Me Sebazungu Alphonse na Me Mbonera Theophile ntibahuza ku isoko ryagombaga guhabwa JV Sebulikoko & Berco Construction. Me Sebazungu ati “Impamvu RTDA itatanze amasezerano y’umurimo ni uko itari kuyagirana n’umuntu itazi. Isoko ntirikiriho kuko iminsi yo kuritanga yarangiye. Ibyo urega asaba ntibishoboka kuko byaganisha ku masezerano atagira agaciro.”

Me Mbonera ati “RTDA ifite uburenganzira bwo gusesa isoko ariko twakomeje kwihangana. N’ubwo isoko ritigeze riseswa ku buryo bwemewe n’amategeko, twatunguwe no kuba Sebulikoko yaratureze. Isoko riracyariho ntiryigeze riseswa, ariko nta masezerano yigeze aba hagati y’impande zombi.”

2. Intege nke

Ubwo Me Mbonera Theophile yahabwaga umwanya wo kugira ijambo rya nyuma avuga ku byo RTDA iregwa no ku byifuzo by’urega, yagize ati “Murakoze Perezidante, biragoye gusubiza ibyavuzwe n’abantu batatu nyuma y’umwanya bafashe. Turifuza ko urukiko ruzasuzumana ubushishozi ibisobanuro byacu, kandi rwazagendera ku myanzuro twatanze.” Nyuma yo gutinda gusubiza ku kibazo yari abajijwe n’umucamanza ni ba isoko rikiriho cyangwa ryarasheshwe kuko yari amaze kunyuranya na mugenzi we, Me Mbonera ati “Aba twegeranye bandega kuki ari bo barimo kumbwira icyo ngomba kuvuga?”

3. Urukiko nta bubasha bwo gutegeka RTDA gutanga isoko

Me Sebazungu avuga ko RTDA itemeye ingwate yatanzwe na Sebulikoko, kandi uturega usaba ko urukiko rwategeka RTDA gutanga isoko no kuba yasaba BAD kongera igihe cy’umushinga ntibibaho. Urukiko si rwo ruzategeka RTDA gutanga amasezerano. Si rwo kandi rusaba RTDA gusaba BAD kongera igihe cy’umushinga. Ntibibaho kuko bitari mu bubasha bwarwo.”

4. RTDA yemera gutanga indishyi aho gutanga isoko

Urubanza rutangira kuburanwa mu mizi ku wa 10 Nzeri 2013, Me Mbonera Theophile uhagarariye RTDA mu rubanza yavuze ko indishyi JV Sebulikoko yaka ari nyinshi cyane kuko isaba Miliyari eshatu na miliyoni mirongo itanu (3,050,000,000Rwf) kandi umushinga ufite miliyari eshatu n’igice (3,500,000,000Rwf). Ati “Iyo ndishyi basaba ni nyinshi cyane, murabona ko yenda kwegera amafaranga yagenewe umushinga. Na bo bareka gukabya.”

Mu myanzuro yatanzwe na RTDA ku rubanza yarezwe na JV Sebulikoko & Berco Construction, igaragaza ko yemera kuzatanga indishyi zigera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana arindwi (700,000Rwf). Ibi byabanzirizaga urubanza mu mizi.

Iburanisha ryo ku wa 25 Nzeri 2013 ryatangiye saa mbiri zuzuye (8:00am) risozwa saa kumi n’iminota 18 (16:18), habayemo ikiruhuko cy’amasaha abiri kuva saa sita. Uruhande rwa JV Sebulikoko ni rwo rwafashe umwanya munini ugera ku masaha hafi atanu, kuko RTDA yari yahawe amasaha asaga ane yisobanura ku wa 10 Nzeri 2013.

Urubanza ruzasomwa ku wa 24 Ukwakira saa cyenda z’igicamunsi (15:00)

Urubanza ubwo rwatangiraga kuburanwa mu mizi rwakurikiranwe n'abantu benshi
Sebulikoko Emmanuel na Me Aloys Mutabingwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages