Sekanyange ukomoka wo muri CLadho yatorewe kuyobora Ihuriro rya Sosiyete Sivile nyarwanda mu nama rusange yahuje imiryango irigize kuri uyu wa Kabiri.
Sekanyange yavuze ko agiye gushyigikira ibyo abo asimbuye bagezeho, agashyira imbere kugarura umwuka mwiza mu bagize Sosiyeti sivile ndetse n’abafatanyabikorwa bayo no kwegera Abanyarwanda bakabakorera ubuvugizi.
Yavuze ko amategeko yatowe azatuma nta muyobozi wica akazi cyangwa ngo arambirane.
Yagize ati "Aya mategeko azadufasha kudatinda ku butegetsi, mwabonye ko muri manda ari umwaka umwe nawo utongerwa, uzajya ajyaho azajya amenya ko agomba gukorera abaturage."
Munyamariza Edouard wasimbuwe yasabye komite nshya igiyeho gukomeza gukora ishyira imbere inyungu z’abaturage.
Yavuze ko Sosiyete sivile ikwiye gukorera mu kwaha k’umunyarwanda gusa, aho yagize ati "Urebye icyerekezo dufite kuko imiryango itari iya Leta iri mu rugendo rw’impinduka, dukwiriye kubaka imiryango nyarwanda ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda […] iyo miryango iramutse igize izo mbaraga, yanga gukorera mu kwaha kwa Leta, mu kw’imiryango nterankunga cyangwa undi uwo ariwe wese ariko igakorera mu kwaha k’umunyarwanda kuko ibereyeho inyungu ze. "
Muri ayo matora kandi, Visi Perezida wa mbere yabaye Munyansanga Alex naho uwa kabiri aba Mujawingoma Muligo Ziporah.
Abandi batowe muri komite ngenzuzi hari Perezida Nzabonimpa Oscar, Visi Perezida Gahamanyi Jules; Umwanditsi Twahirwa Emmanuel naho muri Komite nkemurampaka Perezida ni Rwemarika Félicité , Visi Perezida Nzeyimana Célestin n’Umwanditsi Musafiri Nitezeho.
Mu mategeko yavuguruwe muri Sosiyete Sivile, harimo ko abagize komite zatowe bazajya bayobora manda y’umwaka umwe utongerwa mu rwego rwo kugira ngo basaranganye ubutegetsi hatagira ujyaho agakora nabi kandi atari bukurweho manda itarangiye; Ikindi ni ukwimakaza ihame ry’uburinganire no gushyira imbere inyungu z’urubyiruko mu bikorwa bya Sosiyete sivile.
Imiryango mishya yakiriwe, harimo ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko (Rwanda Youth Forum), Urugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+) n’uwita ku bidukikije ‘RENGOF’ ( Rwanda Environmental NGOs Forum).
Munyamariza Edouard yari Umuyobozi wa Sosiyete Sivile nyarwanda kuva muri Mata 2014.



















TANGA IGITEKEREZO