Uyu muhango ngarukamwaka utegurwa n’abize muri iyi Seminari ku bufatanye n’ubuyobozi bwayo hibukwa abari abakozi n’abanyeshuri ndetse n’abari bahahungiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo kwibuka muri iri shuri ni n’umwanya wo kuzirikana ubutwari bw’abihayimana bitandukanyije n’ibikorwa bya kinyamaswa bakanga ko interahamwe zica abo bari babereye abashumba.
Aba barimo Padiri Rugasira Annanie wishwe n’interahamwe nyuma yo kuzibuza kwinjira muri iri shuri na Havugimana André zarashwe zikamusiga zizi ko yapfuye. Ubu ni igisonga cya Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali.
Padiri Mukuru wa Seminari Nto ya Ndera, Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko hari umwihariko utandukanye n’ahandi ahari abihayimana bishe.
Yagize ati “Aha muri iyi Seminari dufite umwihariko. Abihayimana bari bahari, bahagaze ku ntama zabo nk’abashumba koko. Bari biteguye kumena amaraso yabo kubera intama zabahungiyeho kandi byarabaye kuko babambiye interahamwe zose kugira ngo zitinjira, bavuga bati ‘ushaka kwinjira hano aze ari umunyamahoro nta ntwaro azanye.”
Yongeye ati “Ibyo byarabaye ariko birumvikana, Interahamwe ntizashizwe kuko zari zizanywe no kwica aba bapadiri ntibahigwaga ariko banze gusohora abo bantu.”
Yakomeje avuga ko hari benshi mu bihayimana bateshutse ku nshingano zabo bakica abantu, avuga ko bakwiye kubigayirwa naho ababashije kuzitangira bakabishimirwa.
Musenyeri Havugimana André yavuze ko u Rwanda ari impano y’Imana ku banyarwanda bakaba bagomba kurubamo nta winubira undi.
Yagize ati “Iki gihugu ni impano y’Imana, abakirimo ni impano yayo ku bandi. Si umutwaro bagomba gutwara ubaremereye ngo umwe yinubire undi. Buri wese akwiye gushyira mu gaciro akabona ko atariwe gusa uri mu Rwanda, atari we urufitemo uburenganzira ahubwo ko yarusanze ntacyo akwiye kugenera abandi.”
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23, habaye Misa yo gusabira abatutsi biciwe muri iki kigo n’abandi biciwe hirya no hino mu Rwanda hashyirwa indabo ku Rwibutso rushinguyemo imibiri y’abatutsi bari bahahungiye abanyeshuri n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO