Abagize komite ya Sena ishinzwe Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu kuwa Mbere batumije Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo n’uw’Ubuzima ngo batange ibisobanuro ku bibazo bigaragara mu bakozi bashyirwa mu myanya cyangwa bakazamurwa mu ntera mu buryo budahwitse.
Aba baminisitiri, Judith Uwizeye w’Abakozi n’Umurimo na mugenzi we Dr Agnes Binagwaho, w’Ubuzima bisobanuye ku karengane k’umwe mu bakozi ba leta wamaze imyaka myinshi akora mu bitaro bya Kibungo.
Paul Rwiyamirira w’imyaka 73 wahoze ari Umunyamabanga w’Ibitaro bya Kibungo, yaregeye Inteko ya Sena ko yakoreye ibitaro bya Kibungo imyaka 23 atazamurwa mu ntera cyangwa ngo yongererwe umushahara akarinda ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Nk’uko bitangazwa na Newtimes, mu kirego yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Rwiyamirira yavuze ko yarenganyijwe kuko yahawe imperekeza y’ikiruhuko cy’izabukuru y’amafaranga y’u Rwanda 498,000 gusa, kandi yaramaze imyaka myinshi y’ubuzima bwe akora atazamurwa mu ntera nk’uko biteganywa n’itegeko.
Senateri Jean Nepomuscene Sindikubwabo yemeza ko kimwe na Rwiyamirira hari n’abandi bakozi benshi barenganywa mu kazi kabo abaza abaminisitiri impamvu ibigo bya leta bitagikurikiza Itegeko rya Minisitiri w’Intebe, n’Itegeko Rigenga Abakozi ba Leta mu Rwanda.
Ati "Uru ni rumwe mu ngero nyinshi. Kuki hari abazamurwa mu ntera hadakurikijwe amategeko? Birumvikana ko iyo umukozi atazamuwe mu ntera uko bikwiye bimugiraho ingaruka ku hazaza he.”
Umukuru wa Komite Ishinzwe Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, Senateri Thérèse Bishagara Kagoyire, yongeyeho ko bikwiye ko abakozi bahabwa agahimbazamusyi hagendewe ku mikorerere yabo ariko ibyo ntibibarwe mu mperekeza bahabwa bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Minisitiri Uwizeye yemeye ko habayeho ubukererwe mu kuzamura Rwiyamirira mu Ntera anasezeranya abasenateri gukurikirana niba nta bandi bakozi ba leta bahura n’akarengane nk’ake.
"Ikirego cya Rwiyamirira kirumvikana kuko yakoreye ibitaro bya Kibungo igihe kirekire kandi ndumva n’imperekeza y’izabukuru yahawe itajyanye n’itegeko rya Minisitiri w’Intebe rigena igenzuramikorere, n’izamurwa mu ntera ry’abakozi ba Leta.”
Uwizeye ariko asanga ibyabaye kuri Rwiyamirira bitavuze ko hari n’abandi benshi bibaho yibutsa ko abakora mu rwego rw’ubuzima bagenzurwa hagendewe ku ngano y’akazi bakoze (Performance based financing, PBF).
Minisitiri Binagwaho yabwiye Abasenateri ko kugenzura abakozi hagendewe ku ngano y’imikorere yabo byashyiriweho kuzamura imibereho yabo no gutuma bakorana ubwira.
Ingingo ya 31 y’itegeko rya Minisitiri w’Intebe ryashyizwe mu ngiro muri Nzeli 2010 ivuga ku izamurwa mu ntera, igaragaza ko byitwa ko umukozi yazamuwe mu ntera intambike (Horizontal promotion) igihe yashyizwe ku mwanya uri hejuru y’uwo yari asanzwe ari ho.
Iryo tegeko ritegeka ko uwazamuwe mu ntera ahabwa umushahara ujyanye n’ umwanya yazamuweho.
Umukozi yemerewe kuzamurwa mu ntera iyo amaze imyaka itatu akora ku mwanya umwe mu kigo cya leta cyangwa yakoranye umuhate ugaragara.
Itegeko rivuga ko ariko umuntu uzamurwa mu ntera, agomba kuba atarahawe ibihano kubera imyitwarire mibi. Rivuga kandi ko umukozi wumva yarenganyijwe ashobora kubiregera hakarebwa niba koko yari akwiye kuzamurwa mu ntera.
Minisitiri Uwizeye yijeje Sena ko guverinoma igiye gukemura ikibazo cya Rwiyamirira n’abandi bahuye n’akarengane nk’ake .



















TANGA IGITEKEREZO