Kuri uyu wa Gatanu, Sena y’u Rwanda iraterana mu nteko idasanzwe, hagamijwe gusuzuma no kwemeza abakandida batanzwe ku myanya y’Umushinjacyaha Mukuru n’Umwungirije mu Bushinjacyaha Bukuru.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ryatowe ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 161, amaze kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha, yagennye abakandida ku mwanya w’Umushinjacya Mukuru, Muhumuza Richard n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije Agnes Mukagashugi.
Nk’uko tubikesha ubutumire buturutse mu Nteko Ishinga Amategeko aba bayobozi bakuru b’Ubushinjacyaha bukuru, kuri iki gicamunsi cyo ku wa 13 Nzeri 2013 saa cyenda, barashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena y’u Rwanda kugira ngo bemezwe.



















TANGA IGITEKEREZO