00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena y’u Rwanda na EALA bigiye gufatanya mu kurwanya Jenoside

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 9 March 2015 saa 12:15
Yasuwe :

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryanga wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) Daniel Kidega, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza, bigamije kwagura imikoranire y’izi nteko zishnga amategeko mu nzego zitandukanye zirimo no kurwanya Jenoside.

Kidega yasabye Makuza Bernard, n’Umuyobozi w’inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatile, guhuza ubufatanye bwa hafiti n’iyi Nteko ya EAC mu mpande zabo zombi.

Uyu muyobozi yabwiye Makuza, ko EALA yakoze inama ya 4 i Arusha muri Tanzania muri Mutarama 2015, bagatora komite ishinzwe kurwanya Jenoside.

Komite yatowe ngo hamwe uburyo bwo guhangana na Jenoside, izashyiraho amategeko n’uburyo bwo kurwanya Jenoside, ikazigira hamwe kandi uburyo EALA n’ibindi bigo bya EAC byashyiraho abayobozi barwanya Jenoside. Byitezwe ko hazongerwa ibikoresho bigezweho ndetse bongerere ibigo ubushobozi.

Daniel Kidega, Umuyobozi wa EALA

Kidega yagize ati “Ibi binkora ku mutima. Imyaka ibaye 21 Abatutsi bakorewe Jenoside, byagize ingaruka ku Rwanda n’akarere muri rusange; twiyemeje ko ibyabaye bitazongera ukundi.’’

Uyu muyobozi kandi yashimye imikorere myiza irangwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko byatumye igihugu gihagarara neza mu by’amategeko.

Yagarutse ku ngingo izigirwa mu nama y’abaminisitiri ijyanye n’icuruzwa ry’abantu avuga ko nibaramuka bashyizeho iri tegeko, hazabaho ubwisanzure mu mihahirane y’umuryango w’akarere.

Yasoje ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kuba intangarugero.

Makuza Bernard yijeje ubufatanye n’imikoranire ya hafi komite yashyizweho yo kurwanya Jenoside. Yongeyeho ko Sena y’u Rwanda yakoze ubushakashatsi kuri Jenoside n’ivangura ryakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bashobora kuzabubasangiza.

Makuza ati “Ubu bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara mu mezi atatu ari imbere.’’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages