Amakuru dukesha The New Times avuga ko aba Basenateri bagaragaje iki kibazo muri raporo ya komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yashyize hanze.
Iyi raporo igaragaza ko iki kibazo kiri mu bikunze kuranga serivisi zihabwa Abanyarwanda baba mu mahanga.
Iyo raporo yakozwe nyuma y’ibiganiro iyi komisiyo yagiranye n’Abanyarwanda baba mu mahanga bahagarariye bagenzi babo.
Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Senateri John Bonds Bideri yavuzeko ko aba Banyarwanda baba mu mahanga batafungura konti ku Irembo kuko basabwa kuzuzamo nimero ya telefoni n’irangamuntu by’u Rwanda kandi bamwe muri bo batabigira.
Bideri yavuze ko byaba byiza serivisi zitangirwa ku Irembo zitagiye zibanda cyane ku kuba umuntu akoresha telefone n’Indangamuntu y’u Rwanda.
Abasenateri basabye ubuyobozi bw’u Rwanda kureba ku mbogamizi Abanyarwanda baba mu mahanga bahura na zo mu gihe bashaka izi serivise zitangirwa ku Irembo.
Irembo ni serivisi yatangijwe n’ikigo ‘Rwanda Online Platform Ltd’ ku bufatanye na leta y’u Rwanda ikaba ifasha umuntu gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka , ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet cyangwa telefoni igendanwa.
Urubuga IremboGov rubarizwaho serivisi zitandukanye zirenga 100 rukaba rusurwa n’abasaga ibihumbi 7 ku munsi. Abashaka serivisi za Irembo banyura ku rubuga https://irembo.gov.rw/ bagakurikiza amabwiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!