Manda y’abagize Biro ya Komisiyo ingana n’imyaka ine ishobora kongerwa, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 39 y’Itegeko Ngenga rigena imikorere ya Sena.
Abasenateri batowe ni abahagarariye komisiyo enye zirimo iya politiki n’imiyoborere myiza; iy’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano; iy’iterambere ry’ubukungu n’imari ndetse n’iy’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage.
Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscène yatorewe kuyobora Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza akungirizwa na Kazagwa Gertrude.
Rugema Michel yatorewe kuba perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano naho Mukakalisa Jeanne D’Arc aba umwungirije.
Muri Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, Muhongayire Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi wayo, Sebuhoro Célestin aramwungiriza.
Niyongana Gallican yatorewe kuba perezida akungirizwa na Nyagahura Margaret muri komisiyo y’ imibereho myiza Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage.
Nyuma y’aya matora, umuyobozi wa Sena Bernard Makuza yashimiye abayobozi ba za komisiyo bacyuye igihe, anasaba abagiyeho gukora akazi kabo neza.
Ati:” Nk’uko mubizi akazi ka Sena gakorerwa muri za komisiyo harimo nko kugenzura guverinoma, kwemeza amategeko n’ibindi! Nicyo gituma rero mugomba gukora cyane mukuzuza inshingano zanyu kandi twizeye ko muzabigeraho nk’uko abacyuye igihe babigenje.”
Ingingo ya 36 y’itegeko Ngenga rigena imikorere ya Sena mu gika cya nyuma, igira iti “Nyuma y’imyaka ine, Umusenateri ubyifuza ashobora guhindura Komisiyo.Kwiyandikisha muri Komisiyo no kwemeza abagize komisiyo bikurikiza ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo”.



















TANGA IGITEKEREZO