ASECNA igizwe n’ibihugu 18 birimo Bénin, Burkina, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo- Brazzaville, Côte d’ivoire, Gabon, Guinée Bissau, Guinée Equatoriale, Madagascar, Mali, Mauritanie, Niger, Sénégal, Tchad, Togo, Ibirwa bya Comores n’u Bufaransa.

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricie yagejeje ku basenateri umushinga w’iri tegeko ndetse anasobanura inyungu u Rwanda ruzakura mu kuba umunyamuryango.

Minisitiri Uwase yavuze ko ari uburyo bworoshye bwo kumenya inzira zakoreshwa mu kirere no kubona ibikoresho bigezweho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu kugenzura ingendo zo mu Kirere.

Yagaragaje ko kwinjira muri uwo muryango bizaha amahirwe Ikigo cy’Ubwikorezi bwo mu Kirere cy’u Rwanda, RwandAir kuko amafaranga gicibwa indege zacyo zijya muri ibyo bihugu azagabanywa, cyane ko bizaba bisa nko kugenda mu kirere cya Kigali.

Ati “Ubundi ASECNA yemerewe kureberera inzira enye zo mu kirere, nibo bagena inzira zo mu Kirere uko zakoreshwa, tugiyemo bituma natwe twajya tureba aho dushobora gukoresha hagufi kuko twaba turi muri uwo muryango tugakoresha inzira ngufi mu kirere kikaba kimwe mu nyungu nyinshi dufite.”

Yagaragaje ko ibyo bigamije guhuza imbaraga mu buryo bwo kugenzura no gucunga umutekano hakoreshejwe tekinologi nshya.

Abasenateri bari 21 batoye, ariko 20 muri bo aba ari bo bemeza umushinga w’itegeko, nta waryanze mu gihe umusenateri umwe yifashe bityo ishingiro ry’uyu mushinga riremezwa.

Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda no gutora itegeko riyemeza, hasigaye gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.

Nyuma azajyanwa ku cyicaro gikuru cya ASECNA kiri i Dakar ubundi Inteko Rusange ya ASECNA niterana izahite yemeza u Rwanda nk’umunyamuryango wemewe aho biteganyijwe ko bitarenze 2024 ruzaba ari umunyamuryango.

Abasenateri batoye umushinga w'itegeko ryemerera  u Rwanda kuba umunyamuryango wa ASECNA
Abasenateri batoye umushinga w'itegeko ryemerera u Rwanda kuba umunyamuryango wa ASECNA